Nta kuntu wakwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore utarase ubutwari bw’intwari z’abagore n'abakobwa barimo na Isimbi wakoze ibyo benshi batatekerezaga, ibyo abakuze kuri we mu myaka birengagije ahubwo ku myaka 15 agatoragura uruhinja rwari rwatawe nubwo kubw'amahirwe make, rwaje gupfa.
Uyu mwana muto wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Karembure mu Murenge wa Gahanga mu Mujyi wa Kigali, yakuze nta rukundo rw’ababyeyi be bombi afite kuko yarezwe na Mama gusa. Ibyo ntibyamubujije kugira umutima ukomeye, wita ku bantu, kureba kure no gutinyuka.
Iminsi itatu mbere y’uko Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Isimbi yari agiye ku ishuri dore ko yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Mu nzira agenda, yahuye n’undi mugenzi we, amubwira ko hafi aho hari ahantu hari agakoko atazi niba ari kazima cyangwa se niba kapfuye.
Yahise yihuta agiye kureba ako gakoko, ahageze abona amaguru ameze nk’ay’uruhinja. Akuyeho umufuka wari ahagana ku mutwe, abona ni umwana, amukozeho ararira.
Isimbi yahise afata wa mwana, amushyira mu mupira yari yambaye aramuterura amujyana ku ishuri abimenyesha abayobozi b’ikigo cye.
Ni aho havuye ifoto twese twabonye, igeze ku mbuga nkoranyambaga, amarangamutima asaga benshi ku bw’icyo gikorwa cy’ubutwari.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga, Claudette Irere, yanditse kuri Twitter ye, ko Isimbi ari “Intwari”.
Abandi benshi nabo bunze mu rye, bagaragaza ko Isimbi ari umwana ufite ‘Roho nzima’ banamusabira umugisha ku Mana. ntibanahwemye gucyaha ababyeyi babyara bikageza aho bihekura.

Isimbi twaganiriye
IGIHE yasuye Isimbi aho yiga. Ni ishuri riyoborwa n’Ababikira, ndetse nk’umwana wiga mu mwaka wa mbere, afite inyota n’ubushake bwo gutsinda amasomo ye.
Yasobanuye ko akibona uwo mwana, yamuteruye akamujyana ku ishuri kugira ngo nibura abayobozi bamufashe kumwitaho. Ababazwa n’uko mbere yo gutoragura uwo mwana, hari undi mubyeyi wari wamunyuzeho we akikomereza ntihagire icyo akora.
Ati “Mubona hari haciyeho umumama aravuga ngo hariya hirya hari umugore wajugunye umwana ariko arikomereza aragenda.”
Akimugeza ku ishuri, yamenyesheje ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) na we abimenyesha Umubikira uyobora ishuri wahise uhamagara Polisi akayibwira ko hari umwana watoraguwe.
Ati “Ma Soeur uturera yanyeretse aho mba nicaye mu gihe ndindiriye Polisi n’ubutabazi bw’ibanze. Umwana baje kumujyana ku bitaro by’i Masaka nkomeza gukurikirana ko bamwitaho. Nabanje kubaza bambwira ko ameze neza, gusa ko afite ikibazo cy’umwuka muke, ariko nongeye kumva amakuru y’uko umwana yapfuye.”
Kuva yatoragura uwo mwana, Isimbi asobanura ko ifoto ye imuhora mu mutwe ndetse ko yasazwe n’agahinda amaze kumenya ko yitabye Imana nubwo ubwo twamusuraga atari yakabyemeye.
Ubusanzwe Isimbi yarezwe na mama we, se ariho ariko ntabwo babana. Ntazi impamvu batabana gusa asobanura ko bishoboka ko “atishimiye” kumurera.
Umunsi ku wundi abana na mukuru we wo kwa nyina wabo kuko iwabo ari kure y’aho ishuri riri. Asaba abagiraneza kumufasha nibura nyina akabona inzu abamo adakodesha kuko bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Uyu mwana w’umukobwa utsinda imibare cyane, yifuza kwiga akarangiza ariko hari ubwo ajya atekereza ubushobozi n’uburyo bimugora kubona amafaranga y’ishuri akiheba.
Ati “ Numva bandihira ishuri kugeza ndangije Kaminuza. Amafaranga dutanga ntabwo tuyabona mu buryo bworoshye kuko Mama aba yayashakishije ahantu henshi. Ni ayo kurya, ni ayo ntanga kugira ngo nige, ntabwo nyabona mu buryo bworoshye.”
Yagiriye inama ababyeyi bihekura
Wumvise avuga ku kibazo cy’abana batabwa n’ababyeyi, wagira ngo afite imyaka myinshi. Ni bya bindi bajya bavuga ngo imyaka n’imvugo ntibingana.
Mu magambo ye Isimbi yagize ati “Nk’umubyeyi watwise umwana amezi icyenda, akihangana akamutwita mu nda ye, ntabwo akwiriye gufata icyemezo [cyo kumuta], kuko kumurera ntabwo aribyo byamunanira. Nta nubwo yavuga ngo nta bushobozi afite bwo kumurera kuko niba ari ibyo nawe ubwe yakwiyica kuko nta bushobozi bwo kwirera yaba afite.”
“Ndabagira inama, babyeyi mutwita inda mutaziteganyije cyangwa se mutazishaka, munirinde gukora ayo mahano yo guta abana.”
Abana b’urungano rwe bo yabasabye kuba abanyempuhwe, kurangwa n’urukundo kandi bagashirika ubwoba kuko ngo ari ubuturuka kwa Shitani.
Ati “Iyo Imana iguhaye umutima ukomeye ubashaka gukora igikorwa nk’icyo nakoze. Ndakeka byarashimishije benshi nk’uko babivuga. Imana ni yo yampaye ubutwari n’imbaraga nagize.”
Ingabire Hassine, urera Isimbi ysobanura ko uyu mwana mu buzima busanzwe agerageza ikintu cyose ku buryo n’iyo cyamunanira, aba yagerageje.
Soeur Edith Uwimbabazi uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Karembure aho Isimbi yiga, yabwiye IGIHE ko uwo mwana watoraguwe yari umuhungu.
Ashimira Isimbi kuba atarigeze agira ubwoba bwo guterura umwana uri kuva amaraso. Yasabye abana kumenya ko ubutwari umuntu abugira akiri muto, ko budategereza ko aba mukuru.
Ushaka gufasha uyu mwana wakoresha nimero y'umuyobozi w'Ikigo: 0782409314







Ibitekerezo 0