Uru rubyiruko rwubatse inzu ebyiri mu Karere ka Musanze, mu mirenge ya Cyuve na Busogo, mu gihe abo mu Karere ka Ngororero na bo bubatse inzu ebyiri, mu mirenge ya Ngororero na Muhororo.
Abaturage bubakiwe bagaragaje ibyishimo bavuga ko batari bafite aho kurambika umusaya ndetse bamwe bavuze ko aho bari batuye batari bizeye umutekano w’ubuzima bw’abo kuko inzu bari batuyemo zashoboraga kuba zabagwaho.
Muhawenimana Clémence wo mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, ni umwe mu baturage bari kubakirwa. Yavuze ko yishimye cyane kuko yabonye aho kuba kuko we n’abana be ntaho kuba bari bafite.
Ati “Inzu nabagamo imvura yaraguye iragwa kandi nta bushobozi bwo kwiyubakira nari mfite, nyuma ubuyobozi hamwe n’abaturage bakusanyije ubushobozi bagura amabati, hanyuma uru rubyiruko ruri ku Rugerero na rwo rumpa umuganda kandi aho bigeze ndabona mu minsi mike inzu izaba yuzuye.”
Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Murenge wa Cyuve, Usabye Emmanuel, yavuze ko Intore ziri ku Rugerero zibafasha cyane mu bikorwa bifitiye inyungu abaturage ndetse ko ubwitabire n’ubwitange byabo bigira uruhare rukomeye mu gukemura bimwe mu bibazo biba biri mu baturage.
Yagize ati, “Turashimira cyane izi Ntore ziri ku Rugerero kuko ibyo bakora byose babikora kubera ubwitange n’ubushake kuko nta gihembo bahabwa kandi ubwo bwitange bwabo ni bwo butuma ibi byose mubona bigerwaho.”
Urihabwa Tito, Intore yo ku Mukondo mu Murenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero, yavuze ko nk’Intore ziri ku Rugerero bashimishwa no kubona bagira uruhare mu gukora ibikorwa bifitiye inyungu abaturage kuko baba basanzwe baziranye yewe rimwe na rimwe ugasanga mu bakeneye ubufasha haba harimo n’ababyeyi babo.
Ati “Ibi dukora ntabwo tubikora tubihatirijwe ahubwo ni ukubera ko natwe tubona ari ngombwa kuko usanga bamwe mu bakeneye ubufasha haba harimo n’ababyeyi bacu, rero ntabwo tujya twiganda mu gutanga umusanzu wacu nk’urubyiruko.”
Umukozi muri MINUBUMWE ushinzwe itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya porogaramu z’Itorero, Rujuga Justin, yashimye uruhare rw’Intore z’Inkomezabigwi mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu, bibanda ku bibazo byagaragajwe n’inzego z’ibanze.
Ati “Mu mpera z’icyumweru ni ukuvuga buri wa Gatanu buri Karere kaduha raporo y’ibikorwa by’Intore ziri ku Rugerero, byaba iby’imirimo y’amaboko, ibiganiro ndetse n’ubukangurambaga. Biragaragara ko uru rubyiruko rukorana umurava kubera urukundo bafitiye igihugu cyabo nk’intore zibereye u Rwanda. Icyo tubasaba ni ugukomerezaho.”
Urugerero ruba mu byiciro bitatu, birimo imirimo y’amaboko, ibikorwa by’ubukangurambaga nk’ibiganiro, ndetse n’akarasisi. Biteganyijwe ko Urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ruzasozwa tariki 28 Gashyantare 2025.
Urugerero ni gahunda ya Leta ifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze mu kubatoza indangagaciro zibaranga cyane cyane mu rubyiruko, rugakora ibikorwa byiza kandi rubikorera aho rutuye, baharanira gukunda igihugu no kugiteza imbere, barangwa n’ubumwe, n’ubwitange.
Gahunda yo kwitangira u Rwanda ku Rugerero ni inkingi y’iterambere ryihuse rishingiye ku muco wo kwigira n’ubudaheranwa mu Banyarwanda. Iyi gahunda ituma Abanyarwanda cyane cyane abakiri bato bamenya amateka n’umuco by’u Rwanda, batora ishyaka ry’u Rwanda ribaremamo kurukunda, kurwitangira no kwimakaza ubumwe bwabo.
Kwitangira u Rwanda ku Rugerero byunganira gahunda za Leta zisanzweho zubaka ubumwe, kwimakaza indangagaciro zo gukunda u Rwanda no kunoza umurimo bigeza Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko ku kwigira no kwihesha agaciro.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!