Maj. Gen James Birungi uyobora Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hamwe n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’iminsi ine "rugamije gushimagira ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya amakuru mu iperereza hagati y’ibihugu byombi."
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko uretse gusangira amasomo, abayobozi bashinzwe ubutasi hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi banahanye impano mu isangira ryabereye mu Ubumwe Grande Hotel i Kigali.
Ni igikorwa cyabaye hagati y’Umuyobozi ushinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi na mugenzi we wa Uganda, Maj Gen James Birungi.
The Chiefs of Military Intelligence of Rwanda and Uganda made a joint lecture of opportunity at the Command and staff college in Musanze and later exchanged gifts at a Reception at Ubumwe Grande Hotel in Kigali. pic.twitter.com/U5rQgLVybw
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) June 7, 2022
Uru ruzinduko rukurikira urwo itsinda ry’abasirikare bakuru b’u Rwanda barimo Umuvugizi w’Ingabo, Col Ronald Rwivanga ndetse na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi bagiriye muri Uganda mu minsi ishize.
Abayobozi ba CMI bari mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi biri mu rugendo rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe warajemo agatotsi kuko Uganda yashinjwaga guhohotera Abanyarwanda no gushyigikira abashaka guhungabanya ubuyobozi b’u Rwanda.
Ibihugu byombi byafashe iki cyerekezo gishya nyuma y’ingendo z’akazi Lt Gen Muhoozi Kainerugaba - umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka - yagiriye mu Rwanda ubugira kabiri ndetse agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byaje no gutuma umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi wongera gufungurwa.
Kuba Umuyobozi wa CMI yagirira uruzinduko mu Rwanda ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ugana aheza.
Uru rwego rwagiye rushyirwa mu majwi ku kuba ku isonga mu bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda no gushyigikira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
CMI imaze igihe iregwa by’umwihariko n’u Rwanda gushimuta Abanyarwanda, ikabakorera iyicarubozo, abandi ikabasaba kujya mu mitwe y’iterabwoba irimo RNC, P5, FDLR, FLN n’indi ihorana imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano warwo.
Ibi byose rwabishinjwe ubwo rwayoborwaga na Maj. Gen Abel Kandiho.
Uyu musirikare kandi raporo nyinshi zamushyize mu majwi kubera uruhare rwe mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu Ukuboza 2021, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano biri mu rwego rw’ubukungu, aho imitungo ye yose iri muri iki gihugu yafatiriwe kandi Abanyamerika bakabuzwa gukorana na we ubucuruzi.
Uyu mugabo yakuwe muri uwo mwanya wo kuyobora CMI nyuma y’iminsi itatu Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ahuye na Perezida Kagame ndetse bakagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi.
Icyo gihe ngo yamwijeje ko "nta muyobozi mu rwego rw’umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke."



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!