Mutangana ari mu bunganizi mu by’amategeko bane barahiriye kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka ku wa 3 Nyakanga 2020; indahiro zabo zakiriwe na Perezida w’Urukiko Rukuru, Ndahayo Xavier.
Nyuma yo kurahira, Mutangana wari umaze imyaka 20 mu Bushinjacyaha yavuze ko intambwe yateye ishimangira ko umuntu ashobora kuva muri Leta, akajya mu bikorera.
Yagize ati “Birerekana ko umwuga w’abanyamategeko mu Rwanda ufite urwego ugezeho kandi ushobora kuva mu rwego rumwe ukajya mu rundi ugakomeza gutanga umusaruro mu rwego rw’ubutabera.’’
Yashimye Leta yamugiriye icyizere cyo gukora mu bushinjacyaha, anizeza gukoresha neza ubumenyi yahakuye, aharanira ukuri.
Ati “Indahiro yacu ntitwemerera kuburana imanza tutemera ko zirimo ukuri, bivuze ngo nzaburana imanza nzi neza ko zirimo ukuri. Nzatanga inama ifatika kugira ngo mfashe inkiko n’ubutabera gutera imbere.’’
Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka, Me Kavaruganda Julien, yavuze ko kwakira abunganizi bashya bigomba kujyana no gukomeza gutanga ubutabera bwuzuye.
Ati “Abanyamategeko wabagereranya n’abaganga, buri wese aba afite umwihariko we. Haba hari icyo amenyereye mu manza. Ni ngombwa kwihutisha ubutabera, aho umuntu abwiteze akabubona byihuse.’’
Mu byo abavoka barahiye bahawemo impanuro harimo no kugendera kure ruswa.
Perezida w’Urukiko Rukuru, Ndahayo Xavier, yagize ati “Turashaka kurwanya ruswa. Turabasaba kugira uruhare mu gufasha inkiko gutanga ubutabera.’’
Mu Ugushyingo 2019 nibwo Mutangana Jean Bosco wari umaze imyaka itatu ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru yasimbuwe na Havugiyaremye Aimable wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura Amategeko.
Urugaga rw’abavoka rubarizwamo abunganizi mu by’amategeko 1254 barimo bane baheruka kurwinjizwamo. Aba barimo Mutangana Jean Bosco, Loyce K. Bamwine, Mugenzi Espérance na Nsengiyumva Jean Bosco.





Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO