Imyaka 62 iruzuye Perezida Kagame abonye izuba! Ibyaranze ubuzima bwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 23 Ukwakira 1957 mu muryango wa Asteria Bisinda Rutagambwa na Deogratias Rutagambwa havugijwe impundu! Ni wo munsi Paul Kagame yabonye izuba.

Paul Kagame yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuri uyu wa Gatatu yizihije imyaka 62 ishize avutse. Ni umunsi udasanzwe mu buzima bwe ariko ibyo byishimo byanagabye amashami mu mitima ya benshi bashima ubutwari bwe mu iterambere yagejeje ku Rwanda arukuye kure.

Perezida Kagame nta wavuga ibye ngo abisoze kuko ibikorwa yakoze ni bigari. Yihebeye gutanga imbaraga ze mu iterambere ry’u Rwanda, ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi ntagereranywa yagejeje ku gihugu.

Ni we wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu cyari mu maboko y’ubutegetsi bubi bwakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni.

Isi izahora izirikana ko u Rwanda rwacunguwe n’umugabo witanga, utagoheka amanywa n’ijoro ngo miliyoni zisaga 12 ayoboye zibeho mu mudendezo.

Kuva Kagame yaba Perezida, impinduka mu burezi, mu bukungu, mu bikorwa remezo, mu kurwanya ruswa, mu ishoramari ry’abanyamahanga bagana u Rwanda, umutekano, kurwanya ruswa, guteza imbere uburinganire, kwegereza ubuyobozi abaturage, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi, byatumye amahanga akurira u Rwanda ingofero kubera uko ruhagaze.

Perezida Kagame wujuje imyaka 62 y'amavuko, ashimirwa umusanzu we ntagereranywa mu gutuma u Rwanda ari igihugu cyihagazeho magingo aya

-  Amateka avunaguye ya Perezida Kagame

Paul Kagame ni mwene Deogratias Rutagambwa na Asteria Rutagambwa [Bitabye Imana]. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu.

Umuryango we wari utuye i Tambwe ya Gitarama mbere yo guhunga ubwo abo mu bwoko bw’Abatutsi batotezwaga bigatuma benshi bava mu Rwanda.

Mu 1959, umuryango wa Kagame warahunze ujya kuba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda aho bamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza mu Nkambi ya Nshungerezi iri mu gace ka Toro muri Uganda. Kagame icyo gihe yari afite imyaka itanu y’amavuko.

Mu buzima bw’ubuhunzi niho yatangiriye amashuri ndetse ku myaka icyenda yimukiye mu Ishuri ribanza rya Rwengoro aza kuharangiriza anafite amanota meza bimuhesha kujya kwiga mu Kigo cya Ntare.

-  Mu rugamba rwo kubohora igihugu

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Kagame yasuye u Rwanda ahahurira n’abagize umuryango we ariko yarikandagiraga bitewe n’uko yari yinjiye nk’impunzi.

Yasubiye muri Uganda aza kongera ahura na Fred Rwigema, we n’abandi basore b’impunzi, bihuza n’ingabo za Museveni wari wamaze kwinjizwa mu bagize guverinoma y’inzibacyuho ashakaga gukuraho Milton Obote.

Kagame na Rwigema bari bafite intego ya mbere yo kurwanirira impunzi z’Abanyarwanda zicwaga na Obote, ariko banafite umugambi wo gushaka ubunararibonye bwazabafasha gusubira mu gihugu cyabo bagatahukana n’izindi mpunzi.

Mu 1986, ingabo 14 000 zirimo Abanyarwanda 500 zafashe Kampala, Museveni aba Perezida maze Kagame na Rwigema bashyirwa mu gisirikare.

Mu 1989, Perezida Habyarimana wayoboraga u Rwanda n’abasirikare ba Uganda, bashyize mu majwi Museveni ko aha impunzi z’Abanyarwanda imyanya ikomeye mu gisirikare, byatumye Kagame na Rwigema bakurwa ku myanya yabo.

Aba bombi n’abandi bahuje umugambi bakajije umurego bashaka uko bazabohora u Rwanda.

Ukwakira ko mu 1990 ni ko kwatangirijwemo urwo rugamba aho ingabo zirenga 4000 za RPF zari ziyobowe na Fred Rwigema zinjiye i Kagitumba, zigera hafi y’ibilometero 60 uvuye i Gabiro.

Icyo gihe urugamba rwari ruyobowe na Fred Rwigema kuko Kagame yari mu masomo ya Gisirikare mu Kigo kiri i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yaje kuhava igitaraganya nyuma y’urupfu rwa Rwigema wiciwe ku irasaniro.

Kagame wari muri iryo shuri nk’Umugande, abarimu be ntibumvaga impamvu ashaka gutaha kandi nta kibazo kiri mu gihugu cye.

Akigera ku rugamba yahasanze ingabo zigera ku 2000, yahahuriye n’urucantege ndetse bamwe mu basirikare bakomeye bamubwira ko ibyiza ari uko basubira muri Uganda kuko intego yabo itazagerwaho.

Kagame nk’umugabo wari ufite intego yahinduye uburyo bw’imirwanire, yongera guhuza ingabo hanyuma urugamba ruranzika muri Mutarama 1991.

Icyo gihe bateye banyuze mu Majyaruguru nyuma y’igihe bisuganyiriza mu gace k’Ibirunga.

Intambara hagati y’ingabo za FPR n’iza Habyarimana ni yo yasembuye imishyikirano y’amahoro, yaberaga i Arusha muri Tanzania, muri icyo gihe Abatutsi mu Rwanda batangiye kwicwa umwe ku wundi.

Umugambi wo kwica Abatutsi waje gushyirwa mu bikorwa mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni, mbere yo guhagarikwa muri Nyakanga bigizwemo uruhare n’ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame.

Nyuma ya Jenoside, Kagame yabaye Minisitiri w’Ingabo n’Ubusugire bw’Igihugu, abifatanya n’inshingano za Visi-Perezida wa Repubulika. Nyuma y’imyaka itandatu, Pasteur Bizimungu yeguye ku mwanya wa Perezida, aramusimbura.

Kagame ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda. Yayoboye inzibacyuho y’imyaka itatu (2000-2003), amatora ageze arayatsinda, aba uwa mbere utsinze amatora yitabiriwe n’abaturage benshi mu matora aciye mu mucyo. Yayoboye manda ebyiri z’imyaka irindwi ndetse Abanyarwanda bamutoreye indi mu 2017.

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe [uheruka kurushinga]. Imfura yabo ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, akurikirwa na Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

-  Perezida Kagame isabukuru yayizihirije mu Burusiya

Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 62, yahuriranye n’uruzinduko rw’akazi arimo mu Mujyi wa Sochi mu Burusiya.

Yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika mu nama ya mbere igiye guhuza u Burusiya na Afurika, iyoborwa na Perezida Vladimir Putin na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri akaba n’Umuyobozi wa AU.

Iyi nama y’iminsi ibiri izaba ku wa 23-24 Ukwakira 2019, izanitabirwa n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere. Izibanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Izina rya Perezida Kagame rishimwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga barivuga imyato bitewe n’intambwe amaze guteza igihugu mu nzego zose z’ubuzima.

Perezida Paul Kagame (iburyo) mu minsi ye y'ubusore ubwo yinjiraga mu gisirikare cya Uganda
Perezida Kagame yakuriye muri Uganda mu buzima bw’ubuhunzi, aza kugaruka ayoboye ingabo za RPA zabohoye igihugu
Perezida Kagame ubwo yatorwaga guhagararira FPR Inkotanyi nk'umukandida wayo mu matora yo mu 2010. Ifoto yafashwe ku wa 15 Gicurasi ubwo yashakaga kuyobora manda ya kabiri
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, aha bari mu birori byo kwishimira intsinzi mu 2010
Perezida Kagame na Madamu bari bafite akanyamuneza ubwo bitabiraga ibirori by'Umunsi wo Kwibohora ku wa 4 Nyakanga 2016
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Umwiherero wa 14 w'Abayobozi bakuru b'igihugu wabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo ku wa 2 Werurwe 2017
Perezida Kagame ashimwa cyane ko yateje imbere u Rwanda mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu zidasize n'ibikorwa remezo
Perezida Kagame akunda no gukora siporo by'umwihariko yihebeye umukino wa Basketball
Perezida Kagame yujuje imyaka 62 abonye izuba
Perezida Kagame yagaragaye muri filimi ivuga ku Rwanda n'iterambere ryarwo yiswe "The Royal Tour"
Perezida Kagame asuhuza abana bitabiriye igikorwa cyo gusangira iminsi mikuru cyabereye muri village Urugwiro ku wa 4 Ukuboza 2016
Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda, mu Kigo cy’Imyitozo cya gisirikare cya Gabiro ku wa 11 Ukuboza 2018
Perezida Kagame wizihije isabukuru y'imyaka 62 ni inshuti y'abakuze. Aha yaganiraga n'umwe mu bakecuru ubwo yari yasuye Akarere ka Nyamagabe ku wa 26 Gashyantare 2019
Perezida Kagame arakunzwe mu baturage be! Aha yakirwaga i Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo aho yagiriye uruzinduko ku wa 26 Gashyantare 2019

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza