Byatangajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abaforomo n’abaforomokazi ku wa 12 Gicurasi 2026, bigaragazwa nk’imwe mu mbogamizi abaforomo bafite.

Umuyobozi Mukuru wa RNMU, André Gitembagara, yagaragaje ko urebye uko urwego rw’ubuforomo n’ububyaza rwari ruhagaze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 imaze guhagarikwa, ubona rwarazamutse kuko abaforomo bavuye ku bagera kuri 400 bariho icyo gihe, bagera ku bihumbi 18.

Mu myigire urwego rw’ubuforomo n’ububyaza na ho rwazamutse ku buryo abantu basigaye biga uyu mwuga kugeza bagize impamyabumenyi z’ikirenga, bitandukanye n’uko wasangaga uyu mwuga warakorwaga n’abantu bagarukiye mu mashuri yisumbuye gusa.

Imibare igaragaza ko abaforomo n’abarwaza bahari badahagije ugereranyije n’abarwayi bakira kuko usanga abaforomo n’ababyaza bakora amasaha y’umurengera kugira ngo bashobore guha serivisi abarwayi bahari. Ibi bituma rimwe na rimwe mu mboni z’abarwayi bigaragara nko kudashobora inshingano zabo.

Ati “Ubu dufite ibirego birenga 380 by’abanyamuryango bacu bajyanwe mu nkiko cyangwa se kwitaba guhera mu nzego z’Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, kuri RIB, ku bibazo bijyanye n’umurimo wabo. Hari n’abagiye bafungwa ariko kenshi usanga bafungurwa ariko usanga babarega kuba badoshoye ugasanga ni ka kazi kabaye kenshi ku buryo atabasha gutangira servisi rimwe.”

Asobanura ko ubusanzwe umukozi wa Leta akora amasaha agera kuri 40 mu cyumweru ariko bo bakora arenze 60 mu cyumweru yewe hari n’abageza 80 bitewe n’akazi gahari, kuko hari ibigo nderabuzima usanga bifite abaforomo babiri cyangwa batatu gusa.

Gitembagara yavuze ko umuturage we ajya kwa muganga yiteze serivisi nziza, ntiyite ku bwinshi bw’abantu bahari yagira ibyago akagira ibibazo nko kuremba, kugira ibikomere bikomeye rimwe na rimwe bishobora no kumuviramo urupfu, agahita ajya kurega umuforomo, umubyaza cyangwa undi mukozi wo kwa muganga kudashobora cyangwa uburangare.

Ati “Ni byiza ko Abanyarwanda bazi uburenganzira bwabo ariko nasabaga ko niba ari ibyaha bishinjwa abaforomo, ababyaza, abaganga n’abandi bakozi bo kwa muganga haba hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse rigaragaza ko koko uwo muntu yabikoze ku bushake cyangwa ari uburangazi yagize abishaka bwatumye havamo ikibazo cyangwa urupfu kuri wa muntu.”

Mutuyimana Chantal ukorera ku kigo nderabuzima cya Remera – Rukoma yagaragaje ko amasaha y’umurengera bakora ari mu bituma rimwe na rimwe batuzuza inshingano zabo uko bikwiye ariko biba atari ku bushake kuko ntako baba batagize ngo bakurikirane abarwayi bose uko bishoboka.

Ati “Nk’ubu iwacu dukoresha abaforomo bane ku munsi na babiri nijoro kandi twakira abantu barenga 150 ku munsi. Fata abo bantu bose ubagabanye mu bantu bane urasanga ari benshi, bituma dukora amasaha menshi kuko ntiwata umurwayi ngo amasaha y’akazi arageze. Usanga twe nta mwanya wo kujya mu bindi bintu tugira.”

Ikibazo cy’umubare muto w’abakora kwa muganga ni ikibazo kizwi ku buryo leta yashyizeho na gahunda yo gukuba kane umubare w’abakora kwa muganga mu gihe cy’imyaka ine, ibizwi nka 4×4.

Mu 2024 ni bwo u Rwanda rwatangiye iyi gahunda aho izarangira byibuze abaturage 1000 bitabwaho n’abaganga bane bavuye kuri umwe.

Imibare yo mu ntangiriro za Nyakanga 2024 yagaragazaga igihugu gifite abaganga barenga ibihumbi 25, bigateganywa ko gahunda ya 4×4 izabageza kuri 58.582 mu 2028.

Ni gahunda izashorwamo arenga miliyoni 395$ yo gukora ibikorwa bitandukanye bikubiye muri iyi gahunda birimo guha abanyeshuri buruse zo kujya kwiga, guteza imbere imfashanyigisho, kugura ibikoresho, kubaka ibikorwaremezo no kubisana n’ibindi biri mu murongo w’iyo gahunda.

Abaforomo n'ababyaza bagaragaje ko ikibazo kugeza ubu kibabangamiye ari gukora amasaha y'umurengera n'ubuke bwabo mu kazi
Abaforomo n'ababyaza bagaragaje ko ikibazo kugeza ubu kibabangamiye ari gukora amasaha y'umurengera n'ubuke bwabo mu kazi
RNMU yizihije umunsi w'abaforomo n'abaforomokazi
RNMU yizihije umunsi w'abaforomo n'abaforomokazi
Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Andre Gitembagara, yagaragaje umubare w'abaforomo n'ababyaza bajyanwa mu nkiko kubera imirimo bakora uteje inkeke
Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Andre Gitembagara, yagaragaje umubare w'abaforomo n'ababyaza bajyanwa mu nkiko kubera imirimo bakora uteje inkeke