00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu y’ihagarikwa rya porogaramu Nyarwanda yari yitezweho guhindura urwego rw’ubuvuzi mu Burundi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 5 February 2025 saa 09:15
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo Nyarwanda gikora Porogaramu za Mudasobwa, Cyberstream, bwatangaje ko gahunda yari ihari yo kugeza porogaramu ya ‘Icare’ mu Burundi yahagaritswe.

Iyi porogaramu yari yitezweho kuzatanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi muri iki gihugu.

Zimwe mu mpamvu zatumye iyi gahunda ihagarikwa, harimo amananiza yagiye ashyirwaho na Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, ndetse n’amagambo y’ubushotoranyi Umukuru w’iki gihugu aherutse gutangaza ku Rwanda, ubuyobozi bwa Cyberstream bukabibona nk’agasuzuguro ku gihugu.

Icare ni porogaramu ya telefoni yakozwe na Cyberstream. Ifasha mu buryo bubiri butandukanye, burimo guhuriza hamwe amakuru ajyanye n’uburwayi bw’umuntu [medical history], ku buryo buri bitaro byose agiye kwivurizaho byayageraho byoroshye, bigafasha mu gutanga umurongo ku mivurirwe ye.

Iyi porogaramu kandi ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’, igafasha abantu bafite indwara ya diyabete n’iy’umitima mu kubona amakuru ku buzima bwabo no gutanga imbuzi mu gihe bibaye ngombwa.

Ifite igice cy’ubujyanama gikora gishingiye ku bipimo by’umurwayi, ku buryo mu gihe iyi porogaramu ibonye ubuzima bw’umurwayi buri kurushaho kujya mu kaga, itanga impuruza ku baganga cyangwa undi muntu wemejwe n’umurwayi ko azajya yakira amakuru ye.

Mu Ukwakira 2024 mu Nama Nyafurika yigaga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu buvuzi, nibwo iyi porogaramu yamuritswe ku mugaragaro.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abaminisitiri b’ubuzima baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Uwa Uganda, Senegal na Tanzania babengutse iyi porogaramu, bayitumira mu bihugu byabo.

Nyuma Minisitiri w’u Burundi, Dr. Lyduine Baradahana, nubwo atari yitabiriye iyi nama, yaje guhamagara Umuyobozi w’Ikigo cya Cyberstream akaba n’uwagishinze, Mugisha Nehemie, ngo iyi porogaramu ibe yatangizwa no mu gihugu cye.

Aganira na IGIHE, Mugisha yavuze ko “Nyuma twabonye ubusabe bwabo [...] twaraganiriye, njye nivuganiraga na Dr. Baradahana, twemeranya ko iyi porogaramu yagezwa no mu Burundi nk’uko gahunda ihari ari ukuyigeza muri Uganda, Senegal na Tanzania muri Werurwe 2025,”

“Ubwo twari twavuganye byose byarangiye hasigaye kujyayo kugaragaza iyi porogaramu no kuyisobanura. Nyuma yaje kwisubira ambwira ko ku bantu bo mu Rwanda bashaka kugira ibikorwa mu Burundi bagomba kubanza gukorwaho iperereza n’imishinga yabo igakorwaho iperereza.”

Mugisha yavuze ko yatunguwe n’uko uyu mu minisitiri yisubiye kandi bari bumvikanye buri kimwe, amusaba ko niba kujya mu Burundi bigoye bahurira ahandi bakaganira hakanarebwa uko iyi porogaramu yahagezwa mu buryo bworoshye.

Ati “Ntibyakunze. Ikindi, bitewe n’amagambo Perezida w’u Burundi aherutse kuvuga [aganira n’abadipolomate muri iki gihugu] ko u Rwanda rushaka gushoza intambara, nahise mvuga ko tudashobora gukorana n’aba bantu,"

"Izo mpamvu ebyiri nizo zatumye mvuga ngo reka gahunda yo kujyana uyu mushinga mu Burundi tuyihagarike kuko ni agasuzuguro ku gihugu kandi nahise mbona ibyo njye n’itsinda dukorana bashobora kudukorera.”

Mugisha yavuze ko iyi porogaramu iri mu cyiciro cya nyuma cyo kuyisuzuma no kuzuza ibi bisabwa, ku buryo muri Nyakanga 2025 byose bizaba byatunganye, nyuma itangire gukoreshwa.

Izaba igizwe n’igice gikoreshwa n’umurwayi n’ikindi gikoreshwa n’abaganga kugira ngo imikorere irusheho kunoga.

Iyi porogaramu kandi ni imwe mu zizifashishwa mu Rwanda mu kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga kwa muganga, mu murongo wo kugabanya ikoreshwa ry’impapuro.

Ubuyobozi bwa Cyberstream bwamaze kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri iyi gahunda.

Umuyobozi w’Ikigo cya Cyberstream akaba n’uwagishinze, Mugisha Nehemie, yavuze ko kubera agasuzuguro n'ibimenyetso by'icyizere gike, biri mu byatumye umushinga wo kugeza porogaramu ya Icare mu Burundi uhagarikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .