00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo kubaka "Ntare School" irasatira umusozo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 22 Mutarama 2023 saa 07:15
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka igera kuri ine hatangijwe umushinga wo kubaka ishuri ryisumbuye ry’icyitegererezo, Ntare School, mu Karere ka Bugesera, ubu imirimo iri hafi kugera ku musozo.

Iri shuri ni igitekerezo cy’abagize ihuriro ry’abize muri Ntare School muri Uganda, ishuri rukumbi ryo muri Afurika y’Iburasirazuba ryareze abakuru b’ibihugu babiri bakiri mu nshingano, ari bo Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda.

Ntare School yashinzwe n’umunya Ecosse, William Crichton mu 1956, iherereye mu Mujyi wa Mbarara mu Burengerezuba bwa Uganda. Ni ishuri ryisumbuye ryanareze Abanyarwanda bagera ku 100 barimo abari mu buhungiro muri iki gihugu.

Perezida Kagame yize muri Ntare School kuva mu 1972 kugeza mu 1976, naho Museveni ahiga kuva mu 1962 kugeza mu 1966.

Mu 2019 nibwo ishuri nk’iri ryatangiye kubakwa mu Karere ka Bugesera kugira ngo rizabe umurage abize mu ryo muri Uganda bazaraga abana b’u Rwanda.

Ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, kuri hegitari 40 n’izindi 13 zitarubakwaho.

Ni ishuri mberabyombi ryo ku rwego mpuzamahanga, rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1100 baziga bacumbikiwe. Rifite ibyumba by’amashuri 35 bigenewe kwakira abanyeshuri 30 muri buri cyumba na laboratwari eshanu za siyansi.

Ibikorwaremezo byaryo, uhereye ku nyubako zigenewe ubuyobozi, ibyumba by’amashuri na laboratwari, amacumbi y’abayobozi, abarimu n’abandi bakozi, ahagenewe uburiro, amacumbi y’abanyeshuri n’ibya siporo, byose biri ku rwego rwo hejuru.

Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, rifite ibigega bifata amazi y’imvura byubatswe mu butaka, uruganda rutunganya amazi yo mu bwiherero, ayo mu gikoni no mu bwogero ku buryo yongera gukoreshwa by’umwihariko mu bikorwa byo kuhira ubusitani bw’ibiti by’imbuto ziribwa n’ibiti bisanzwe.

Kugeza ubu imirimo y’ibanze yo kubaka yararangiye, ndetse kuva ahitwa ku Gahembe ku muhanda munini wa Bugesera hakozwe kaburimbo yinjira mu kigo ikanakizenguruka ireshya na kilometero 4,5 ndetse iriho n’amatara ayicanira nijoro.

Biteganyijwe ko imirimo yose izasozwa hagati ya Mata na Gicurasi 2023, nk’uko amakuru IGIHE yahawe n’abakurikirana ibikorwa by’ubwubatsi abihamya.

Ishuri ryubatswe riteganya kuzakira abahungu kuko igitekerezo cyakomotse ku bahungu bize muri Ntare School bari mu Ihuriro NSOBA (Ntare School Old Boys Association), keretse haramutse hagize igihinduka.

Ku ikubitiro byavugwaga ko rizatwara miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda; kugeza ubu amakuru kuri iyi ngingo, igihe rizatangirira, abanyeshuri bazaryigamo n’uburyo bw’imicungire yaryo ntiturabasha kuyabona.

Aya ni yo marembo magari yinjira muri "Ntare School"
Nk'uko izina ry'ishuri riri, rifite ikirango cy'intare
Iki kibumbano cy'intare iruhande rwacyo hari ibindi bibumbano by'ibitabo. Bivuze ko buri muntu aramutse abonye uburezi bufite ireme yagira ubushobozi nk'ubw'intare. Nubwo iba mu buzima bw'ishyamba twagereranya n'ibigeragezo ntibiyibuza kuba umwami w'ishyamba
Inyubako zigenewe ubuyobozi na laboratwari; amashuri aherereye mu gice cy'inyuma ariko birafatanye
Inyubako z'ubuyobozi na laboratwari ziherereye imbere y'amarembo manini
Ntare School ni ishuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, ni ku gasozi kitegeye ibindi bice bya Nyamata
Ni ikigo kinini ku buryo kukizenguruka n'amaguru bitwara umwanya munini
Abakozi baba basimburana mu mirimo y'ubwubatsi
Kugeza ubu haracyari imirimo y'ubwubatsi igikorerwa ariko mu mezi nk'atatu ari imbere ishobora kuba yarangiye
Amacumbi y'abanyeshuri
Umuhanda usohokera ku marembo mato uvuye mu gice kirimo ibibuga by'imikino
Inzu ishobora kuberamo ibikorwa by'imyidagaduro n'ibindi
Iyi ni inzu mberabyombi yo muri iki kigo
Aha ni ho abanyeshuri bazajya bafatira amafunguro
Abubatsi baracyafitemo akazi ariko kadakanganye kuko iby'ibanze byamaze gukorwa
Mu bwubatsi bw'iri shuri hakoreshejwe amabati afasha mu kugabanya ubushyuhe n'urusaku
Igice kigenewe amacumbi y'abarimu n'abandi bakozi
Ni ikibuga gifite ubwatsi bw'ubuterano
Ikibuga cy'umupira w'amaguru kiri ku rwego mpuzamahanga gifite n'ahagenewe gukorerwa amasiganwa yo kwiruka ku maguru
Kimwe mu bice bigize ikibuga cy'umupira w'amaguru muri Ntare School
Ikibuga cya Handball
Uruhererekane rw'ibibuga bya Basketball na Tennis
Mu bikorwa bya siporo harimo na piscine (semi-olympic) n'ibyumba byo guhinduriramo imyambaro

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .