00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abaturage bagiye kubakirwa umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 9 September 2026 saa 08:55
Yasuwe :

Umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka ni umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu bwikorezi mu Mujyi wa Kigali bitewe n’amaduka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bikunze kurangwa muri uyu muhanda.

Ibi bikunze gutuma harangwamo n’ibinyabiziga byinshi, byahurirana n’imiterere y’uyu muhanda y’uko ari muto bigatuma habaho umuvundo w’imodoka, ibikunze kugira ingaruka ku bawukoresha bagiye mu bikorwa bitandukanye birimo akazi, kujyana abana ku ishuri ndetse n’ibindi.

Nyuma y’uko abaturage bagaragaje ibi bibazo, Guverinoma y’u Rwanda yashakishije uburyo bwo kwagura no kuvugurura uyu muhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka.

Kuri uyu wa 8 Nzeri 2026, nibwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda batangije kumugaragaro imirimo yo kwagura uyu muhanda ukunze gukoreshwa cyane.

Ubwo byatangizwaga IGIHE yegereye bamwe mu baturage baturiye ahagiye gukorwa uyu muhanda, bayibwira zimwe mu mbogamizi bakundaga guhura nazo kubera umuvundo w’imodoka zikunze kurangwa muri uyu muhanda ndetse banagaragaza inyungu biteze mu kuba ugiye gukorwa.

Nkundimana Innocent ukora mu i Garage yavuze ko yishimiye ko uyu muhanda ugiye gukorwa kuko bizafasha kugabanya imbogamizi n’ingorane bakundaga guhura nazo igihe babaga bari gusuzuma imodoka bakoze muri uyu muhanda.

Ati “Hari igihe nakoze imodoka noneho ngiye kuyisuzuma inkwamiraho mu gihe Abapolisi n’abaturage bageragezaga kumfasha kuyisunika. Mu gihe turimo dusunika imodoka yahise inuruka inyuma ingoga ikirenge. Ibyo byose byabaye kubera umuvundo waruri muri uyu muhanda gusa kuba ugiye gukorwa umuvundo w’imodoka ugiye kugabanyuka kandi ube mwiza kurushaho.”

Yagaragaje ko nyuma yo gusobanukirwa uko uwo muhanda uzaba wubatsemo yabonye ko u Rwanda rugiye kuba rumeze nko mu bihugu bikomeye byo hanze.

Ati “Sindagera Dubai ariko ndabona hano hagiye kuba nka Dubai, hazaba hakeye, umuhanda usobanutse, umubyigano w’imodoka wagabanyutse ku buryo abantu bazajya bajya mu kazi mu buryo bworoshye bitabagoye.”

Mucyo Denis utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro ariko akaba akunda gukoresha uyu muhanda kubera akazi akora ko kurangira abantu ibibanza n’inzu zo guturamo muri Masaka, yavuze ko yigeze kubura ikiraka kubera umubyigano ukunze kurangwa muri uyu muhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka.

Ati “Hari ikibanza nari nabonye i Masaka noneho nyirangira umuntu ariko agezeyo asanga ngewe ntarahagera gusa yatangiye kumamagara ngeze muri uyu muhanda ariko hari habayemo umubyigano w’imodoka nyinshi. Nagezeyo nsanga uwo naringiye kurangira ikibanza bamurangiye undi kubera ko natinze kuhagera.”

Yagaragaje ko kuba hagiye kwagurwa no kuvugurura uyu muhanda hari inyungu nyinshi bazungukiramo nk’abaturage bahatuye.

Ati “Inyungu zizagaragara mu kubaka uyu muhanda ni nyinshi kubera ko hazaba harimo ibyiciro byinshi by’imihanda. Wasangaga bamwe bashaka kujya i Masaka bakoresha umuhanda umwe ugasanga umuvundo w’imodoka wabaye mwinshi ariko nishimiye ko ugiye kubakwa mu buryo bugezweho ku buryo uzaba ujyanye n’icyitegererezo tugezemo.”

Kubaka umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka bishobora kumara amezi 15 gusa

Ubundi imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka yatangiye ku wa 30 Kanama 2026, izamara amezi 30, ni ukuvuga imyaka ibiri n’igice.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu yasabye
abazagira uruhare mu kwagura no kuvugurura uyu muhanda gushyiramo imbaraga ku buryo bashobora gusoza iyi mirimo mbere y’amezi 20 cyangwa 15.

Ati “Hari ibiteganywa mu masezerano y’uko umuhanda ugomba kurangira mu mezi 30 ariko turasaba kandi birashoboka mu bufatanye bwacu n’abagiye kutwubakira y’uko byihutirwa abantu bakabirangiza mu gihe gito gishoboka kugira ngo abaturage, abakoresha uyu muhanda haba abajya ku kazi, abajyana abana ku ishuri n’abandi bongere kuwukoresha.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yavuze ko yishimiye ko ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iyu Bushinwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi no gushyigikira iterambere rirambye ry’igihugu bukomeje gukomera binyuze mu mishinga itandukanye.

Mu minsi ishize Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima Ibitaro bya Masaka bivuguruye, bizimukiramo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali.

Ati “Mu bitaro niho abantu bivuriza indwara zitandukanye bikaba byabafasha kurinda ubuzima bwabo ikindi ni uyu muhanda twatangije kumugaragaro ibikorwa byo kuwubaka ukaba uteganyijwe ko uzagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu.”

Yagaragaje ko impamvu ubu bufatanye hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda bukomeza gutera imbere uko bwije n’uko bukeye ahanini bishingira ku kuba ibihugu byombi bihuriye ku ntego zo guteza imbere abaturage babituye.

Uyu mushinga uzatwara amafaranga arenga miliyari 130 Frw, harimo miliyari 95 Frw zizatangwa na Guverinoma ya Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yo izatanga miliyari 35 Frw.

Uyu muhanda ureshya n’ibilometero 10,3 uzahabwa ibice bine. Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.

Uzashyirwaho igice cyo hejuru mu rwego rwo kugabanya umuvundo uwugaragaramo. Ni igice kizaba kireshya na kilometero 1,3.

Biteganyijwe ko hazakorwamo ibikorwa binyuranye kubaka ibiraro bica hejuru y’indi mihanda, kuvugurura amasangano y’imihanda, inzira zica munsi y’imihanda n’ibindi.

Urubyiruko rwahawe akazi mu bikorwa byo kwagura no kuvugurura Umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko ubufatanye bw'u Rwanda n'igihugu cye bukomeje kwaguka mu mishinga itandukanye irimo iy'ubuvuzi no kubaka ibikorwaremezo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu, yavuze ko kuvugurura uyu muhanda no kuwagura bizagira uruhare rukomeye mu koroshya urujya n’uruza
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko biteguye gukurikirana ibikorwa byo kubaka uyu muhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka
Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma yo gutangiza ibikorwa byo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka

Amafoto: Elie Ntirenganya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages