Ibi yabigarutseho ku wa 8 Ukwakira 2026, ubwo RDB yatangizaga ubukangurambaga bwa “Na Yombi”, bugamije gushishikariza ibigo bya Leta n’iby’abikorera gutanga serivisi nziza.
RDB yatangije ubukangurambaga bwo kwakira neza abakugana, buzwi nka “Na Yombi”, mu 2012, kugira ngo iteze imbere imitangire myiza ya serivisi.
Jean-Guy Afrika yavuze ko ubu bukangurambaga bwatangijwe mu rwego rwo gukomeza gushishikariza ibigo bya Leta n’iby’abikorera gutanga serivisi inoze.
Ati “Twatangije ubukangurambaga bujyanye na serivisi inoze buzwi ku izina rya ‘Na Yombi’ intego yayo ni ugukomeza gushishikariza ibigo bya Leta n’abikorera kwimakaza serivisi nziza kandi inoze.”
Yakomeje abwira abitabiriye iyi nama ko bakwiriye gushyira imbaraga mu kwakira neza ababagana no kwimakaza ikoranabuhanga, kugira ngo imitangire ya serivisi irusheho kuba myiza.
Ati “Dukwiriye kwiga uburyo bwo kwakira abantu neza, kubatega amatwi, gukemura ibibazo byabo ku gihe n’uburyo ikoranabuhanga ryadufasha gukurikirana serivisi no koroshya uburyo zitangwa.”
Yagaragaje ko ikoranabuhanga ribafasha gukurikirana umuvuduko serivisi zitangwamo.
Ati “Kuva muri Mutarama ibigo 17 bimaze gushyira serivisi zabyo zirenga 250.000 kuri One Stop Center. Muri izo 95% zatanzwe mu gihe zari zateganyijwe nk’uko biteganywa n’amasezerano y’igihe serivisi igomba kuba yatangijwe (SLA).”
Yavuze ko nubwo bageze ku kigero gishimishije, hakiri intambwe yo gutera, kuko muri 5% zisigaye haba harimo abantu bari hagati y’ibihumbi 15 na 20 bataboneye serivisi ku gihe.
Muri Werurwe 2023 ni bwo RDB yatangije One Stop Centre ivuguruye, ihuriza hamwe serivisi zatangwaga n’ibindi bigo, kugira ngo ibe ari yo itanga ibyangombwa bikenewe.
Muri Kamena 2025 RDB yatangaje ko serivisi zitandukanye zijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi, zitangirwa muri One Stop Centre, zigiye gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo zitangwe vuba.
Gushyira izo serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga biri muri gahunda u Rwanda rwiyemeje yo kwihutisha itangwa rya serivisi no gushyigikira abashoramari.




Ibitekerezo 0