Ibi babitangaje kuwa Gatanu tariki 22 Nzeri nyuma y’ibiganiro bagiranye n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe isanzure, bagasobanurirwa imikorere y’iki kigo n’uburyo kizabafasha mu buzima bwa buri munsi.
Mwenedata Apôtre wiga mu ishuri rya Rwanda Coding Academy nyuma yo guhugurwa, yavuze ko babonye igisubizo cy’imishinga bari bafite y’ikoranabuhanga rigezweho.
Ati “Nyuma yo gusobanukirwa imikorere y’ikigo cy’isanzure byatumye tubona uko tuzashyira mu bikorwa imishinga twari dufite. Nko mu bukerarugendo kumenya aho inyamaswa ziherereye dukoresheje indege zitwara twasanze bazadufasha kubona amakuru y’uko ikirere kimeze,turabasaba ko batwegera tugakorana tukabona amahirwe yo gushyira hanze ubumenyi dufite’’.
Mukandekezi Bernadette wo mu karere ka Rutsiro yavuze ko mu ntara hari amakuru y’ingenzi baba bakeneye nk’arebana n’ikiyaga cya Kivu n’ibirunga, asaba ko bakwegerezwa serivisi bakajya babona amakuru mu buryo bworoshye.
Ati’’Ubumenyi twahawe bwatumye tubona ko hari amakuru tuba dukeneye kandi ya ngombwa nk’abaturage batuye mu gice gituriye ibiyaga n’ibirunga kuko impinduka z’ikirere zishobora kugira ingaruka ku buhinzi udasize n’ibiza bikunze kutwibasira. Turasaba ko batwegereza serivisi kugira ngo amakuru tujye tuyamenya byihuse’’.
Umukozi ushinzwe imikoranire n’izindi nzego mu kigo cy’igihugu gishinzwe isanzure (RSA), Kajangwe Adelin yavuze ko inshingano zabo ari ugutanga amakuru y’ingenzi afasha abaturage nk’arebana n’ibirunga kugira ngo bamenye uko bitwara.
Ati “Ikoranabuhanga ryacu rifasha umuntu kubona amakuru yakabaye amugora, akayabona byihuse. Nko kumenya amakuru y’ibirunga ntiwajyayo ariko dukorana n’izindi nzego zibishinzwe noneho ayo makuru akaboneka kandi hifashishijwe ibyogajuru nko kumenya n’uko ikirunga cyaruka tukamenyesha inzego zitandukanye bigatuma habaho kwitegura’’.
Yakomeje avuga ko icyo bibandaho ari ugufasha ubuyobozi kubona amakuru yabafasha mu gutegura igishushanyo mbonera no mu buhinzi babaha amakuru akenewe.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert agendeye ku miterere y’agace ayobora, yashimiye imikorere y’ikigo cy’igihugu gishinzwe isanzure, avuga ko kizabafasha kubona amakuru ku biza bikunze kwibasira aka gace.
Ati “Baduhaye amakuru yadufasha mu bintu bitandukanye. Urabona tugira ibihe by’imvura, izuba bashoboragutanga amakuru avuye mu isanzure ashobora gukemura ibibazo twashoboraga guhura nabyo nko kumenya ngo ejo ubutaka buzaba bumeze gute, kugira ngo tubashe gukora imirimo neza muri utu turere’’.
Rwanda Space Agency yatangiye muri 2020 ifite inshingano zo gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure mu Rwanda mu kuzana iterambere. Yahawe inshingano zo gukurikirana no guhuza ibikorwa byose bikorerwa cyangwa bishingiye ku isanzure mu gihugu no gushaka ikoranabuhanga rigezweho rituma u Rwanda rugendana n’isi muri iki cyiciro.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!