Ni amateka yatumye benshi mu rubyiruko rw’abanyarwanda bakomokaga mu miryango yari yarameneshejwe ndetse ikimwa uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu, bafata icyemezo cyo kwihuriza hamwe bagamije gushaka uburyo bushoboka bwose bwazabafasha gutaha i Rwanda.
Usibye ababaga hanze y’igihugu, n’abari baragumye mu gihugu ariko ibikorwa bihungabanya ubuzima bwabo, byiganjemo itotezwa no kwicwa byari bishyigikiwe na Leta yari iriho icyo gihe, ntibyasibaga kubageraho, bahorwa ko ari abatutsi.
Mu 1987, benshi mu banyarwanda bari barinjiye mu gisirikare cya Uganda bafatanyije n’abasivile b’impunzi, bishyira hamwe bashinga Umuryango wa FPR-Inkotanyi, wari ufite umutwe w’ingabo wa RPA, batangira gutegura uko bataha mu rwababyaye.
Cyari icyemezo Leta y’u Rwanda yari iriho icyo gihe itifuzaga kubona gishyirwa mu bikorwa, ariko umugambi ukomeye waturukaga ku nyota ingabo za RPA zari zifite, yo kugarura ubumwe mu banyarwanda, watumye tariki ya 01 Ukwakira 1990 izi ngabo zari zimaze igihe ziyubaka, zitangira urugamba.
Umusirikare wa mbere wa RPA wageze ku mupaka wa Kagitumba, tariki ya 01 Ukwakira 1990, ni Maj Chris Bunyenyezi wari uyoboye batayo ya Mbere.
Ikigo cy’imyitozo cya mbere cya RPA cyashinzwe ahitwa Namuhemure mu karere ka Nyagatare.
Urugamba rwo kubohora igihugu rugabanyije mu bice bine
Igice cya mbere nacyo cyaranzwe n’ibice bine, birimo gutangiza urugamba; kwigaruri ibirindiro bikomeye bya FAR, birimo Gabiro; gusubira inyuma bamwe mu bari abayobozi bakuru bamaze kwicwa ndetse no kongera kujya kwisuganya.
Nyuma yo kongera kwisuganya, RPA yateye ku mupaka wa Gatuna, biyongerera amahirwe yo kubona inzira izerekeza mu Birunga ndetse n’imiterere y’intambara irahinduka.
Igice cya kabiri cyaranzwe no kugaba ibitero shuma ku ngabo za Ex-FAR, ku buryo zasigaye zicitse intege bikomeye.
Muri iki gihe nibwo RPA yaharaniye kugumana ubutaka buto yari imaze kwigarurira.
Nubwo hageze igihe cy’amasezerano yari agamije guhagarika intambara, uruhande rwa Leta yari iriho icyo gihe ntirwabashije kuyashyira mu bikorwa.
Igice cya gatatu cyaranzwe no kugaba ibitero bigamije kwigarurira ibice bitandukanye bakagura ubutaka bari barigaruriye ndetse no kwereka Leta yari iriho ubushobozi bwa RPA, ku buryo yemera ibiganiro byo kugarura amahoro.
Igice cya kane kigizwe n’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nubwo hakoreshwaga intwaro mu guhangana n’ingabo za Ex-FAR zakoranaga n’interahamwe, Radio Muhabura yafashije mu buryo bukomeye RPA kumvikanisha impamvu bahisemo gutangiza intambara kuri Leta ya Habyarimana.
Igitero Ingabo za RPA zagabye ku Mupaka wa Gatuna, cyazifashije kugabanya igitutu zari zatewe na EX-FAR
Igice cya Rubaya cyakoreshejwe igihe kinini nk’ibirindiro bikuru by’Ingabo za RPA
Ahakoreraga Radio Muhabura, hari hari indacye, n’ubu zikigaragara
Ku Mulindi wa Byumba hari inzu Gen Maj Paul Kagame yabagamo; ni naho hari hari Icyicaro Gikuru cya RPA na FPR-Inkotanyi
Mu byafashije Inkotanyi kumenyerana n’abandi bantu bari mbere mu gihugu, harimo n’imikino itandukanye



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!