00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyari kuba igihombo ku gihugu cyacu cyabaye inyungu: Louise Mushikiwabo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 May 2025 saa 09:22
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko igihombo u Rwanda rwari kugira cyo kudashyigikira abagore n’abakobwa cyahindutse inyungu kuko rwashyizeho uburyo buhamye bwo kubashyigikira.

Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize gahunda y’Inkubito z’Icyeza itangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005.

Inkubito y’Icyeza ni gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, hagamijwe gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza kugeza ku yisumbuye.

Guhera mu 2005 Imbuto Foundation imaze guhemba abarenga 7600.

Mushikiwabo yashingiye kuri uwo musaruro umaze gutangwa n’iyo gahunda ashimira Madamu Jeannette Kagame wayitangije, agaragaza ko igihugu kidateza imbere umugore kiba gifite igihombo gikomeye.

Ati “Umuntu akora ibintu byinshi bifite akamaro ariko igihugu kidateza imbere abakobwa n’abagore kiba gifite igihombo gikomeye cyane. Igihugu cyacu rero, icyari kuba igihombo cyavuyemo inyungu, cyarungutse cyane ndagira ngo mbimushimire mu buryo bw’umwihariko kandi ni igikorwa tubona ko kizakomeza hari byinshi byiza bikiri imbere.”

Yongeyeho ati “Nifuza kuba narabayeho imyaka imeze nk’iyanyu hari ibyiza nk’ibi. Nagize amahirwe yo kugira ababyeyi beza cyane ari data na mama bose bari beza ariko kugira ababyeyi, ukagira inshuti bikagarukiraho nta kindi kikuzamura nk’igihugu nabyo haba harimo akantu k’igihombo.”

Yagaragaje ko buri mukobwa muto yari akwiye guharanira kuba indashyikirwa cyane ko iyo gahunda y’Inkubito z’icyeza ituma buri wese yumva ko ashyigikiwe.

Yashimye cyane Imbuto Foundation yatangiye igikorwa nk’icyo cyo gushimira abanyeshuri b’abakobwa bahize abandi mu bizimini bya Leta bisoza ibyiciro by’amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye.

Yashimangiye ko Imbuto Foundation n’aho yakora ibintu bike ariko igashishikariza abana b’abakobwa guharanira kuba indashyikirwa ari ikintu gikomeye cyane.

Yasabye Inkubito z’Icyeza guharanira kugira imyitwarire myiza, indangagaciro nzima ndetse n’amahitamo meza mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Kugira indangagaciro, kwishimira kuba Abanyarwandakazi, no kwigirira icyizere muri byose bibarange ndetse bigendane no kudatakaza umurongo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yagaragaje ko kera abana b’abakobwa batahabwaga amahirwe yo kwiga nk’uko biri uyu munsi ndetse wasangaga ubushobozi bwabo bureberwa ku gufata neza umugabo no gukora imirimo yo mu rugo ariko ubu byarahindutse.

"Uyu munsi umwana, umugore ntabwo akireberwa mu guteka, ntabwo akireberwa mu gufata neza umugabo, arareberwa icyo afite mu mutwe, mu bushobozi, icyo akora kandi birashoboka. Perezida wa Repubulika ahora atwibutsa ko nta terambere ryashoboka, umugore asigaye inyuma."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Yerekanye kandi ko mu banyeshuri barenga miliyoni eshatu biga mu mashuri abanza, abakobwa bangana na 50.5%, abahungu bakaba 49.5% mu gihe abarenga miliyoni imwe biga mu yisumbuye abakobwa ari 60% abahungu bakaba 40% ariko abitabira amashuri ya Kaminuza abakobwa ni 36% na ho abahungu bakaba 67%.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko igihugu kidateza imbere abagore n'abakobwa kiba gifite igihombo
Minisitiri Uwimana Consolee yagaragaje ko umugore n'umukobwa bubakiwe ubushobozi
Mushikiwabo yasabye aba bakobwa kurangwa n'indangagaciro nzima
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yakirwa na Minisitiri Uwimana ubwo yari agiye kuganiriza abakobwa b'Inkubito z'Icyeza
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko u Rwanda rwungutse kuko ruteza imbere abakobwa n'abagore
Louise Mushikiwabo yashimye Madamu Jeannette Kagame washyize imbere guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .