Icyambu cya Rubavu cyatashwe ku wa 06 Ukuboza 2024, aho cyuzuye gitwaye miliyoni 9,17$.
Ni cyo kinini mu Rwanda, kizahuzwa n’ibindi birimo icya Rusizi kigeze kure cyubakwa, n’ibindi bizubakwa mu Karere ka Karongi na Nkora mu Karere ka Rutsiro.
Cyubatswe kuri hegitari ebyiri. Gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bubiri bunini, bupima metero 60 z’uburebure n’ubushobozi bwo kwikorera toni 500 z’ibicuruzwa.
Gifite inkingi 12 zishobora gufata ubwato bunini bupakiye ibicuruzwa n’ahaparika ubwato butwara abagenzi.
Kinyuzwaho ibicuruzwa byiganjemo sima ikorerwa mu Rwanda, ibicuruzwa bisanzwe birimo ibiribwa bivuye muri Kenya na Tanzania biba biri mu rugendo bijya muri Congo n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye IGIHE ko Ikiyaga cya Kivu ari nka zahabu bari bafite batayizi.
Ati “Icyambu cya Rubavu cyubatswe ku Kiyaga Cya Kivu cyafashije abaturage bacu guhahirana n’uturere tugikoraho ndetse n’abaturanyi bo muri RDC. Kuri ubu kinyuzwaho ibicuruzwa bingana na toni 1.400 ku munsi bivuze ko kiri gukora ku kigero cya 70%.”
Yakomeje avuga ko abacuruzi bari kucyifashisha ari benshi “bivuze ko kugera ku ntego twihaye yo ku kinyuzaho ibicuruzwa bingana na toni 2000 ku munsi tuzayigeraho vuba.”
Nzabonimpa yavuze ko iki cyambu akibona nk’amahirwe akomeye y’ubucuruzi yabonetse mu Karere u Rwanda ruherereyemo, abikorera bagomba kubyaza umusaruro.
Yavuze ko ubu icyambu kinyuzwaho amakamyo 40, buri imwe ipakira toni 35, kikagira abakozi bahoraho 200 bakora akazi ko gupakira no gupakurura bibumbiye muri koperative eshanu.
Ibyo bivuze ko uzanye ibicuruzwa wese adakererwa kugira ngo asubire kuzana indi mari, Nzabonimpa akavuga ko ari yo mpamvu abacuruzi bakwiriye kukibyaza umusaruro.
Nzabonimpa yasabye abikorera gushora imari mu kugura amato agezweho atembereza abaje kureba ubwiza bw’u Rwanda.
Agaruka ku mpinduka icyambu cyazanye ku bukungu bw’Akarere ka Rubavu, uyu muyobozi yavuze ko imisoro yiyongereye ku buryo bushimishije kandi ibikorwa by’abikorera mu murenge cyubatsemo wa Nyamyumba byiyongereye.
Yavuze ko ibi bizabafasha gukomeza kubaka ibikorwaremezo bitandukanye, agaruka ku mushinga bateganya w’isoko nyambukiranyamipaka rizaba riri hafi n’iki cyambu n’ibindi.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, Mabete Niyonsaba Dieudonné, mu kiganiro na IGIHE yatangaje ko iki cyambu cyorohereje abacuruzi kuko ubwikorezi bwo mu Kivu buhendutse.
Ati “Ubwikorezi mu mazi burahenduka kandi bugatwara byinshi, bivuze ko byorohereje abacuruzi kuko byagabanyije amafaranga bakoreshaga mu gupakiza imizigo yabo iciye ku butaka. Akarere ka Rubavu karushijeho kugendwa kuko kiduhuza n’utundi dukora ku Kiyaga cya Kivu ndetse n’andi mahirwe abikorera bahawe yo guhahirana n’abaturanyi ba DRC.”
Akomeza avuga ko iki gikorwaremezo biyemeje kukibyaza umusaruro kugeza hakoreshejwe ubushobozi bwacyo bwose, bakakibyaza amafaranga, asaba abagikoresha kuzamura imikorere n’imikoranire kugira ngo bose bakigirireho urwunguko.
Icyambu cya Rubavu cyubatswe ku Kiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Nyamyumba, gifite ubushobozi bwo kwakira toni 700.000 n’abagenzi miliyoni 2,7 ku mwaka.
Kigizwe n’ibice birimo icyahariwe imizigo, icyahariwe ubukerarugendo, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, sitasiyo ya Polisi , aho gukanikira imodoka zifite ibibazo na restaurent.
Kuri iki cyambu hakorera serivisi za RTDA, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, inzego z’umutekano na serivisi ziboneka ku mipaka yo ku butaka, harimo MAGERWA, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’ibindi.
Gifite ahantu hazajya hakirirwa ba mukerarugendo basura ibice nyaburanga by’Intara y’Iburengerazuba n’ububiko bw’ibicuruzwa ku buryo umuntu umaze gupakurura ashobora kuba abitsemo ibikoresho.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!