Ni televiziyo zigezweho zimenyerewe nka Flat TV ziri mu moko abiri ariyo NEIITEC na RWK, zikorwa n’uruganda Electronic Industry and information Technology Rwanda Co., Ltd rukorera i Masoro mu cyanya cyagenewe inganda.
NEIITEC na RWK ni televiziyo zatangiye gushyirwa ku isoko mu Ukwakira uyu mwaka.
Zirakomeye kandi zicuruzwa ku giciro giciriritse ugereranyije n’izindi ziri ku isoko ryo mu Rwanda.
Ziboneka mu maduka atandukanye acuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, ariko ubu ziri no kugurishirizwa mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo rizwi nka Kigali Shopping Festival.
Ushobora no kugura unyuze kuri murandasi wifashije urubuga rwa internet rwa www.ahupa.store ukagabanyirizwa ibiciro, bakanakugezaho icyo uguze aho uri hose mu gihugu.
Uru rubuga rusanzwe rugurishirizwaho ibintu na serivisi zitandukanye, rukaba ari urw’ikigo Ahupa Business Network, ikigo rukumbi n’ubundi gifitanye amasezerano na Electronic Industry and information Technology Rwanda Co., Ltd yo kumenyekanisha no kugurisha televiziyo za NEIITEC na RWK mu Rwanda.
Kugeza ubu televiziyo ya pousse 32 iri kugura ibihumbi 150 Frw bakanayikugereza aho utuye, iya 43 ikagura ibihumbi 280 Frw, ifite 50 igura ibihumbi 330 Frw, naho ifite pousse 55 igura ibihumbi 370 Frw.
Umuyobozi mukuru wa AHUPA Business Network ari nayo nyiri AHUPA STORE , Ahmed Pacifique, yatangaje ko hashyizweho uburyo bwihariye bwo korohereza abashaka kuzitunga bishyuye mu byiciro, babifashijwemo n’ibigo by’imari bakorana nabyo.
Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri 0788676458 cyangwa bakegera ibigo by’imari basanzwe bakorana. Iyi numero kandi bashobora kuyihamagara mu gihe bifuza kurangura baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!