00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mitegurire y’Inama y’Abaminisitiri n’uburyo ibyemezo bifatwa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri ni imwe muri nyinshi ziba zihanzwe amaso mu gihugu, iba buri byumweru bibiri ariko imyanzuro ifatirwamo ireba buri muntu wese mu gihugu ndetse rimwe na rimwe n’abo hanze yacyo.

Ni imwe mu nama zikomeye mu gihugu zitabirwa n’abantu bake b’intoranywa, ubu yitabirwa na 33 mu buryo buhoraho nk’abagize Guverinoma ariko hari n’abandi bashobora kuyitumirwamo kubera impamvu zitandukanye.

Mu buryo bwumvikana abo 33 bagize Guverinoma uyu munsi ni Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 10 hamwe n’abandi bantu babiri barimo Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Gas na Peteroli, Gatare Francis.

Kugira ngo wumve neza uburemere bwayo, reka dusubire inyuma gato mu mezi make ashize. Muri Gicurasi uyu mwaka, hari abatari bazi ko iyi nama iba ariko bwo batangiye kurarira ibyemezo byayo boshye abari ku izamu bacunga ko nta mujura ubanyura mu rihumye.

Icyo gihe buri muturarwanda wese yari ashyize agatima kuri iyi nama, bamwe bikarenga bagakubita amavi hasi bagasaba Imana ngo igenderere abayitabira maze badohore ntibongere kudusubiza muri Guma mu Rugo. Turashima Imana ko yumvise ayo masengesho!

Hari umwe mu bayobozi wigeze kumbwira uburyo kuyitabira bitera ishema ariko ku rundi ruhande bikaba n’umukoro ukomeye, kuko biba bisaba ko icyemezo cyose kivamo kiba cyatekerejweho mu buryo bwihariye ku buryo kidashobora kugira ingaruka ku banyarwanda.

Kugira ngo itumirwemo undi muntu utari ugize Guverinoma bigenwa na Perezida wa Repubulika igihe bibaye ngombwa. Iyoborwa na Minisitiri w’Intebe gusa iyo Perezida wa Repubulika yayitabiriye niwe uyiyobora.

Perezida wa Repubulika niwe utanga uruhushya rwo gusiba

Iyi nama iterana rimwe mu byumweru bibiri, ku wa gatatu w’icyumweru. Bisobanuye ko kuko nk’iheruka yabaye ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo indi izaba tariki ya 25 Ugushyingo.

Gusa si ko buri gihe iterana ku wa Gatatu, ahubwo ishobora no guterana ku wundi munsi uwo ari wo wose, mu nama idasanzwe, igihe bibaye ngombwa, niyo mpamvu hari ubwo ubona yabaye nko ku wa Gatanu rimwe na rimwe.

Umuntu wese ugize Inama y’Abaminisitiri aba agomba kwitabira inama zayo, gusiba byemerwa iyo hari impamvu nko kuba umuntu arwaye bikomeye cyangwa se ari mu butumwa bwa Leta.

Icyo gihe kandi nabwo umuntu utabonetse agomba kubanza kubisabira uruhushya rwa Perezida wa Repubulika abicishije kuri Minisitiri w’Intebe.

Usibye abagize Guverinoma, abandi baba bagomba kwitabira iyi nama mu buryo buhoraho ni Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, uyu munsi ni Bakuramutsa Feza Urujeni wagiye kuri uyu mwanya muri Werurwe uyu mwaka asimbuye Ines Mpambara wagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri. Mpambara yayoboye Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuva mu 2011 mu gihe Bakuramutsa wamusimbuye we yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Undi uyitabira utari mu bagize Guverinoma ni Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri hamwe n’ Abanditsi b’Inama y’Abaminisitiri. Bitewe n’impamvu runaka, bishobora kuba ngombwa ko hatumirwa abandi bantu kugira ngo bagire icyo bungura Inama y’Abaminisitiri ku bibazo byihariye biri ku murongo w’ibyigwa.

Impaka zabereyemo ntiziba zigomba kurenga icyumba

Kimwe mu bintu umuntu wese uyitabira aba agomba kwitaho ni ugukomera ku ibanga ry’ibyayivugiwemo, kuko impaka zabereyemo zigomba kuguma aho, ntizirenge icyumba cyo muri Village Urugwiro.

Imyanzuro ishyirwa hanze n’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri, buba bukuriwe na Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Umwe mu bigeze kuba muri Guverinoma ari muri izi nshingano, twigeze kuganira anyuriramo uburyo ku munsi w’Inama y’Abaminisitiri aba afite akazi kenshi, ku buryo rimwe na rimwe arara mu biro, akurikiranye ko ibyemezo byanditswe neza, nta makosa, ndetse byanatangajwe.

Ni we uba ushinzwe kumenya ko inama iteguye mu buryo bwiza, ni ukuvuga ko inyandiko zifashishwa zihari kandi ziteguye neza. Aba agomba kureba kandi akurikije aho imyiteguro igeze, akagira inama Minisitiri w’Intebe ku byashyirwa ku murongo w’ibizigwa.

Aba kandi agomba kureba akurikije ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo, politiki n’ibyihutirwa mu gihugu akagaragaza hakiri kare ibibazo biremereye bisaba ko Inama y’Abaminisitiri yaganiraho mu gihe kiri imbere.

Ni we uba ushinzwe gukora inyandikomvugo y’ibyasuzumwe n’Inama y’Abaminisitiri no kuyigeza ku bayobozi bireba imaze kwemezwa akanashyiraho uburyo buboneye bwo kubika inyandiko z’Inama y’Abaminisitiri no gutuma uzikeneye azigeraho.
Bwa bunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri buba bufite amashami atatu y’ingenzi, harimo irishinzwe ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’irindi ry’imiyoborere n’amategeko.

Aya mashami atanga inkunga yo mu rwego rwa tekiniki n’ubuzobere ku Bunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri kandi kandi akunganira Minisitiri w’Intebe mu mirimo ye.

Nk’ishami ry’ubukungu riba rishinzwe amadosiye avuye muri Minisiteri zifite ibikorwa byerekeye ubukungu harimo nk’ubucuruzi, guteza imbere ishoramari, igenamigambi, imari, iterambere ry’icyaro, ibidukikije, umurimo, ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho n’Ibikorwa remezo.

Buri shami riba rishinzwe kugenzura ko amadosiye agenewe Inama y’Abaminisitiri ateguye neza haba ku birimo haba no mu isesengurwa ryayo, kandi binyujijwe mu nzira ziboneye.

Iyo iyi nama irangiye tumaze kubona imyanzuro yafashwe, Minisitiri w’Intebe ashinzwe guhuza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byayo mu nzego zose, ni ukuvuga ubukungu, imibereho myiza na politiki.

Aha ashobora nko kwifashisha Minisiteri ifite igenamigambi mu nshingano zayo nk’urwego ruhuza kandi rugakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’iterambere ry’Igihugu cyangwa akaba yahamagara Umuminisitiri, Guverineri, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abayobozi b’Uturere, kugira ngo barebere hamwe politiki runaka n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Perezida wa Repubulika ni we uyobora iyi Nama y'Abaminisitiri iterana buri byumweru bibiri, iyo atabonetse bikorwa na Minisitiri w'Intebe
Minisitiri w’Intebe niwe ufite mu nshingano guhuza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri
Kwicara muri iki cyumba ni ishema kuri aba bantu bake baba baratoranyijwe kugira ngo bafate ibyemezo bigamije ineza n'iterambere ry'abanyarwanda
Iki cyumba ni cyo kiganirirwamo ibyemezo biboneye biganisha igihugu ku iterambere
Iyi nama usibye abagize Guverinoma, abandi bayitumirwamo biba byagenwe na Perezida wa Repubulika

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .