Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Nyafurika gishinzwe guteza imbere no kubakira ubushobozi ibyanya ndangamateka muri Afurika (Africa World Heritage Fund), Vusitsemba Ndima, wagaraje ko inzibutso z’u Rwanda zujuje ibisabwa ngo zandikwe muri UNESCO mu murage w’Isi.
Iki kigega ni cyo cyemeza ibyanya ndangamateka byo muri Afurika mbere y’uko byandikwa mu murage w’Isi.
Ati “Ibyakozwe birahagije kuri Komite ishinzwe ibijyanye n’umurage w’Isi ngo ihitemo ko inzibutso zandikwa mu murage w’Isi. Impamvu kandi ni uko izi nzibutso zizajya zibutsa isi ko abantu bakwiye kuba maso ku buryo buri kimwe cyose gishobora kwica abantu benshi cyirindwa hakiri kare.”
Yakomeje agira ati “Niba koko UNESCO izi neza ibyiza byazo ikwiye gukoresha izi nzibutso mu rwego rwo gushishikariza ko bitazongera. Aha ni hantu hashobora gufasha mu kongera kwimakaza ubumuntu, gukora neza no gutekereza neza.”
Yagaragaje ko bagiye gutanga umusanzu wabo muri gahunda yo kwemeza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, zikandikwa mu murage w’Isi.
Uyu muyobozi yabigarutseho nyuma yo kugirira uruzinduko ku nzibutso ebyiri zinyuranye zirimo urwa Nyamata ruherereye mu Bugesera n’urwa Kigali ziri muri enye u Rwanda rwifuza ko zakandikwa mu murage w’Isi.
Uru ruzinduko rwakozwe n’abitabiriye Inama ya 32 y’aba Guverineri bagize Inama y’Ubutegetsi ya Africa World Heritage Fund yaberaga mu Rwanda, igamije gusuzuma imikorere n’imikoreshereze y’inkunga inyuzwa muri iki kigega ndetse no kwigira hamwe ingamba nshya mu kubungabunga ibyanya ndangamurage muri Afurika.
Mu kiganro na IGIHE, Vusitsemba Ndima, yasobanuye ko hari ibigikenewe kunozwa neza kugira ngo zirusheho kuba ahantu higisha abazisura.
Ati “Urebye nk’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata hakenewe kunozwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubungabunga ibimenyetso no kubika neza iriya myambaro y’abantu bishwe. Ikindi numva cyatekerezwaho ni ugukora udutabo duto dukubiyemo amakuru ya buri rwibutso ku buryo urusuye ashobora kugatahana akamenya amateka yarwo kurushaho.”
Ubwo yatangizaga iyi nama ku wa 7 Ukuboza 2022, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yabwiye IGIHE ko hari amahirwe menshi yo kuba abagize inama y’ubutegetsi y’iki kigega bateraniye i Kigali.
Ati “Igira uruhare rukomeye mu gufata ibyo byemezo, kandi no kuba bari hano twifuza ko basura ahantu hatandukanye mbere y’uko batanga kugira ngo bareba uko u Rwanda rwiteguye”.
U Rwanda rurajwe inshinga no kwandikisha ahantu ndangamurage mu murage w’Isi kuko kugeza ubu ntaho rufite handitswe n’ubwo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iri mu bitanga icyizere.
Rwifuza kandi ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo urwa Kigali, Nyamata, Bisesero na Murambi zandikwa mu murage w’Isi.
Ubusanzwe ikigega cya Africa World Heritage Fund, gifasha ibihugu kubakira ubushobozi ahantu nyaburanga byifuza ko hakandikwa mu murage w’Isi hamara kwemerwa hakabona kujyanywa mu biganiro bya UNESCO no gukorerwa ubugenzuzi n’abahanga bayo.
Biteganyijwe ko ibiganiro byo kwemeza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byari byarakomwe mu nkokora na Covid-19 bigomba gusubukura muri uku Ukuboza 2022.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ahantu ndangamurage hasaga 197 harimo ingoro zibumbatiye amateka y’ibwami, umuco, ubutwari bw’abanyarwanda n’imigirire y’u Rwanda rwo hambere n’ibindi mu gihe.
Imibare ya UNESCO igaragaza ko kuri ubu Isi ifite ahantu 1154 handitswe mu murage w’Isi.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!