Ibimenyetso 10 bishya bitari byitezwe byagaragajwe mu rubanza rw’umunyemari Nkubiri byatumye rusubikwa

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ry’umunyemari Nkubibiri Alfred rwasubitswe kubera uburwayi afite n’ibimenyetso bishya bigera ku 10 ubushinjacyaha bwagaragaje, abunganizi be basaba bahabwa umwanya wo kongera kwiga neza urubanza.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2020, hari hateganyijwe iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu rubanza ubutabera bukurikiranyemo umunyemari Nkubiri Alfred n’abandi bantu umunani, bakekwaho kugira uruhare mu inyerezwa rya miliyari 9 Frw zari zigenewe kugeza ifumbire ku bahinzi.

Nkubiri yaburanye ari kuri sitasiyo ya Polisi i Remera, urubanza rubera mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umucamanza yahaye ijambo abunganira Nkubiri ngo amenye niba biteguye kuburana, maze bamubwira ko batiteguye.

Impamvu yabyo ngo ni uko basanze hari ibimenyetso bishya basanze ubushinjacyaha bwashyize mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu nkiko bityo ko bakeneye igihe cyo kongera kwiga ku rubanza nabyo birimo.

Basabye ko nibura iburanisha ryakwimurirwa mu Cyumweru gitaha. Indi mpamvu bagaragagaje ni uko Nkubiri Alfred arwaye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu byo bwongeye mu ikoranabuhanga nta bindi byaha birimo cyakora ko kuba Nkubiri Alfred arwaye byumvikana kuko urukiko rutaburanisha umuntu urwaye.

Ntabwo bwigeze buhabwa umwanya ngo busobanure imiterere y’ibyo bimenyetso.

Inteko iburanisha muri uru rubanza yemeje ko mu nyungu z’ubutabera, ubusabe bw’abunganira Nkubiri bwemewe bityo ko kwimura iburanisha byemewe.

Iburanisha rw’urwo rubanza ryimuriwe ku itariki ya 6 Kanama 2020, saa mbili za mu gitondo.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko hari abandi bantu batatu bafite aho bahuriye n’iki kirego batari batabwa muri yombi.

Icyenda bamaze gutabwa muri yombi ni Itegeri Dieudonné wayoboraga (SOPAV), Rukumba Evariste, Uwagiriwaho Faustin bo muri (UCORIBU), Rugerinyange Laurent, Nibishaka Thadée babarizwa muri (COAMV), Nsengiyumva Amon, Uzabakiriho Elias, Nsengiyumva Evariste na Nkubiri Alfred bo muri (ENAS).

Ikigo ENAS (Entreprise Nkubili Alfred & Sons) kigaragaza ko cyatangiye gukora akazi ko kugeza ifumbire ku bahinzi mu mwaka wa 2009, ari naho haturuka miliyari 2 na miliyoni 36 Frw rwiyemezamirimo Nkubiri Alfred aregwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Hakizimana Joseph ushinzwe amasoko muri ENAS, aherutse kuvuga ko gukwirakwiza ifumbire babitangiye mu mwaka wa 2009, bikomeza mu 2010, 2011 na 2012 ; bigakorwa hagendewe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya ENAS, Minagri n’Akarere bakoreramo.

Nkubiri aregwa kunyereza miliyari ebyiri na miliyoni 36 Frw.

Nkubiri Alfred ni umwe muri ba rwiyemezamirimo 9 batawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .