Perezida Kagame yavuze ko ayo masezerano agamije gutsura umubano w’u Rwanda na Jamaica bitagombye kunyura ku bindi bihugu, agaragaza ko abaturage b’ibihugu byombi bazayungukiramo.
Ati “Twagiranye ibiganiro byiza na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, twemeranyijwe ko nta kindi gihe cyiza ku Rwanda na Jamaica cyo gushimangira umubano wacu. Amasezerano ku bufatanye mu bya politiki yasinywe azafasha mu kwagura imikoranire mu nzego zose twemeranyijweho.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko kuba u Rwanda na Jamaica byasinyanye amasezerano yo guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo ari indi ntambwe yo kwigobotora ingaruka zatewe na Covid-19.
Ati “Uru ni urwego rw’ingenzi cyane kandi rugira uruhare rukomeye ku bukungu bwacu, mu gihe tukisuganya no kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo dukwiye kwigirana kuri buri umwe tugakomeza uru rwego rukagirira inyungu abaturage bacu.”
Yakomeje avuga ko ibihugu byombi bikwiye gukorera hamwe mu gufata ingamba zitandukanye ndetse no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’urubyiruko rwo muri icyo gihugu, yatangaje ko ibihugu byo muri Caraïbes bifite amahirwe adasanzwe yo gukorana n’umugabane wa Afurika.
Yavuze ko Leta zikwiriye gushyiraho uburyo urubyiruko ruhabwa inshingano, ariko arusaba guharanira kwiga no gufata inshingano rukumva ko ibyo ari byo bizarugeza ku rwego rwo hejuru mu nshingano ruhabwa.
Ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, yavuze ko abayobozi bombi basinyanye amasezerano mu biganiro bikomeye bagiranye.
Ati “Ibiganiro twagiranye bishingiye ku nzego tubona zikomeye mu bihugu byacu, bizadufasha guhererekanya ubumenyi n’imikorere ndetse binatwegereze ku nzira zinyuranye zo guteza imbere ubukungu bw’ibihugu n’ubufatanye mu bya tekiniki.”
Muri ayo masezerano yasinywe kandi ko u Rwanda na Jamaica bizagirana ubufatanye mu buryo bw’ishoramari mu buhinzi, guteza imbere ibyanya byahariwe inganda (Special Economic Zones), guteza imbere inganda n’ubwikorezi.
Hari kandi amasezerano agamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, guteza imbere serivisi zigamije gufasha urubyiruko, kuzamura urwego rw’ubuzima, guteza imbere urwego rw’ingufu n’ikoranabuhanga.
Andrew Holness yavuze u Rwanda rukwiriye kwigirwaho ku bijyanye n’uburyo rwabashije kubaka iterambere rirambye nyuma y’ibibazo rwaciyemo.
Jamaica ni igihugu gifite ubuso bungana na 10.991 km2, gituwe n’abaturage basaga miliyoni 2,7 kandi umuco wabo ujya kumera nk’uw’Abanyafurika kuko 92,1% by’abayituye biyumva nk’abanyafurika batuye muri Jamaica. Aba baturage bagizwe na 68,9% by’abakirisitu.
Ubanzwe Jamaica iri mu bihugu bigize Ubwami bw’Abongereza biyobowe n’Umwamikazi Elizabeth, ikagira Guverineri ari we Patrick Allen hakabona gukurikiraho Minisitiri w’Intebe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!