NISR itangaza ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 10,9% muri Kanama 2020 ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 15,5%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 24,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 22,2%.
Iyo ugereranyije Kanama 2020 na Nyakanga 2020, ibiciro byazamutseho 1,2%.
Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 8,8% mu kwezi gushize kwa Kanama 2020 ugereranyije na Kanama 2019.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 8,8% mu kwezi gushize, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 11,1%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 24%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 4,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 21,7%.
Iyo ugereranyije Kanama 2020 na Kanama 2019, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 7,1%. Wagereranya Kanama 2020na Nyakanga 2020, ibiciro byiyongereyeho 0,5%.
Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,7% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 0,3%.
Ibiciro mu byaro byiyongereyeho 12.4 ku ijana
Mu kwezi kwa Kanama 2020, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 12,4% ugereranyije na Kanama 2019. Ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Nyakanga 2020 ryari ku kigereranyo kingana na 13,2%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 12,4% muri Kanama mu byaro, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 17,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 24,9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 23,4%.
Ugereranyije na Kanama 2020 na Nyakanga 2020, ibiciro byazamutseho 1,7%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,6% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 0,9%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!