Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025, ku ruhande rwa I&M Bank yasinywe n’Umuyobozi Mukuru wayo Benjamin Mutimura mu gihe Loni hasinye Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda Ozonnia Ojielo.
Isinywa ry’ayo masezerano kandi ryitabiriwe n’abayobozi b’amashami ya loni mu Rwanda atandukanye barimo Dr. Adelakin Olugbemiga wa UNFPA, Kawtar Zeroualu wa UNCDF, Fatimata Loveta Sessay wa UNDP, Lieke Van De Wiel wa UNICEF, Dr. Brian Chirombo wa OMS na Jennet Kem uhagarariye UNWomen.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Mutimura Benjamin, yavuze ko ayo masezerano y’imikoranire agamije guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.
Ati “Ubu bufatanye bugamije gushyigikira urwego rw’ubuzima aho twifuza kujya dutanga inguzanyo ku bikorera bo mu rwego rw’ubuzima duhereye ku bafite amavuriro y’ibanze ku buryo babasha kwagura ibikorwa byabo bya buri munsi.”
Yakomeje ati ‘Ubu bufatanye buri mu bice bitatu, Banki izatanga inguzanyo kugira ngo ubwo bufatanye bushoboke, UN bazadufasha kugira ngo baduhe ubumenyi bwo gufasha abantu kuko urwego rw’ubuzima ntabwo ari ibintu dusanzwe dufashamo.”
Mutimura yagaragaje ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwahuye n’ibyorezo bitandukanye birimo Covid-19, Marburg na Mpox bityo ko biyemeje gushyigikira urwego rw’ubuzima ngo rubashe kuzamura ubushobozi bwo guhangana n’indwara ndetse n’ibyorezo bishobora kubaho.
Yashimangiye kandi ko nka Banki bahitamo gushyira imbaraga mu guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kuko ari ingezi.
Ati “Dufasha mu guteza imbere ubukungu ariko tureba n’imibereho myiza y’abaturage. Iyo ufite abaturage bameze neza, bakize kandi bateye imbere n’abakiliya bawe bariyongera. Ntabwo bitandukanye cyane n’intego yacu, gufasha abafatanyabikorwa bacu ni ugufasha banki na sosiyete dukoreramo.”
Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni akorera mu Rwanda, Ozonia Ojielo, yagaragaje ko bahisemo gushyigikira urwego rw’ubuzima nk’urufatiye runini igihugu mu iterambere.
Ati “Muri ubu bufatanye dushaka gufasha amavuriro y’ibanze 1000, Abanyarwanda bakwiye serivisi z’ubuvuzi nziza kandi zinoze. Ibi bizafasha no kuba ibigo by’ubuvuzi byakwagura ibikorwa byabyo, kugura ibikoresho bigezweho bigire inyungu ku baturage ariko na ba rwiyemezamirimo bagire inyungu babona.”
Yavuze ko hashingiwe kuri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 hari inzego nyinshi z’ubufatanye, yemeza ko n’ibindi bigo by’imari bishaka imikoranire na Loni bifunguriwe amarembo.
Ayo masezerano azamara imyaka itanu, yitezweho guhindura byinshi ku bafite amavuriro y’ibanze yari yarazonzwe n’ibibazo byo kubura amikoro n’imiyoborere mibi.
Biteganyijwe kandi ko bizagira ingaruka nziza ku baturage barenga miliyoni ebyiri mu 2026, bikanashimangira icyerekezo cy’igihugu cyo kubaka iterambere ridaheza kandi rishyize imbere umuturage.





















Amafoto: Izabayo Bona Parfait
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!