Huye: Yakubiswe agafuni mu mutwe bimuviramo ubumuga, akeneye ubutabera

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Kanama 2020 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 18 witwa Mbonabucya Claude wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye avuga ko umwaka ushize wa 2019 yakubiswe agafuni mu mutwe n’umugabo witwa Nyabyenda, bimuviramo ubumuga none kugeza ubu ntarahabwa ubutabera.

Byabaye mu Ukwakira 2019 mu Kagari ka Muyogoro mu Murenge wa Huye aho abo bombi basanzwe batuye.

Mbonabucya avuga ko intandaro yo gukubitwa agafuni yaturutse ku kuba yaribwe telefone nyuma aza kuyibonana uwo mugabo witwa Nyabyenda ayimusabye arayimwima.

Ati “Najyanye telefoni kuyicaginga barangije barayitwara, hashize igihe nza kuyibonana umuntu, mara igihe mwinginga ngo ayinsubize arayinyima. Nyuma rero yaje kuntegera mu nzira ankubita ifuni mu mutwe.”

Akimara gukubitwa ifuni mu mutwe, Mbonabucya yajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, nyuma ajya no kuvurirwa ku Bitaro bya CHUK kubagwa.

Avuga ko n’ubwo yavuwe byamusigiye ubumuga kuko atabasha kugira icyo yikorera kandi kwivuza byabasigiye ubukene we na nyina babana mu rugo kuko byatwaye amafaranga menshi.

Ati “Nari mfite imbaraga nikorera ibintu biremereye ariko ubu n’akajerekani k’amazi ntabwo nabasha kukikorera.”

Mu bigaragarira buri wese uhuye na Mbonabucya abona afite ibibazo by’ubuzima kuko aho yakubiswe agafuni mu mutwe harahombanye, byamuteye kuvuga adidimanga kandi ntabasha guhagarara akanya kanini kuko aba azungera. Ikindi ni uko iyo urebye mu ntoki ze ubona zisa naho amaraso adatembera neza kuko ziba zititira kandi zisa n’umweru.

Uyu musore wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye avuga ko gukubitwa agafuni byatumye ava mu ishuri.

Ati “Byambujije kwiga, nari gukora ikizamini cya Leta kuri 11 z’ukwezi kwa cumi na kumwe ariko ntabwo nagikoze kuko nari ndi kwa muganga.”

Akomeza avuga ko ikibazo cye kitigeze gikurikiranwa kuko yitabaje Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Karere ka Huye, rumusaba kujya kuzana uwamukubise kandi nta bushobozi bwo kujya kumufata afite.

Mu byifuzo bye asaba ubuyobozi kumufasha agahabwa ubutabera kuko ngo nta n’ubushobozi agifite bwo kwivuza

Ati “Icyifuzo cyanjye ni uko bankurikiranira uwankubise, nta bushobozi mfite bwo kwivuza kuko nagombaga kujya i Kigali kugira ngo bashyiremo igufwa (ku mutwe ahahombanye) ariko iminsi ibaye myinshi narabuze uko njyayo. Njyewe nifuza ko narenganurwa.”

Mu bigaragara ni uko Mbonabucya akwiye no gufashwa akavuzwa kuko ubuzima bwe butifashe neza kandi abaturanyi be bahamya ko nta bushobozi afite, bityo ubuyobozi bwagira icyo bumufasha hakiri kare kugira ngo ubuzima butamucika.

Bamwe mu baturanyi be bavuga ko habayemo uburangare kuba uwamukubise atarafatwa kuko ngo n’ubwo bivugwa ko yatorotse, bo bemeza ko ajya aza mu rugo rwe agakingirwa ikibaba n’ubuyobozi bw’umudugudu.

Umwe ati “Twagiye kumufata n’abandi basore twamubonye, Umuyobozi w’Umudugudu aravuga ngo ntihagire ujya mu nzu y’umuntu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko ikibazo cya Mbonabucya bakimenye kandi cyatangiye gukurikiranywa n’inzego zibishinzwe.

Ati “Ikibazo cye twarakimenye kandi yamaze gutanga ikirego kuri RIB ubu hari gushakishwa uwamukubise kugira ngo abibazwe.”

Sebutege yasabye abaturage kujya bihutira kumenyesha amakuru inzego zisumbuye igihe barangaranywe n’ubuyobozi bubegereye.

Gukubitwa agafuni mu mutwe byamuteye ubumuga ku buryo nta kintu akibasha gukora
Asaba ubuyobozi kumufasha akivuza kuko ubushobozi bwamushiranye atarangije kuvurwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .