00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abana 116 bafite ubumuga bahawe amagare yo kugenderamo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Abana 116 bafite ubumuga bo mu Karere ka Huye bahawe amagare abafasha kugenda kugira ngo babashe kwisanga mu muryango nyarwanda no kuva mu bwigunge.

Bayahawe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021 hagamijwe no kunganira imiryango yabo kugira ngo ibashe kubitaho bitayigoye. Abana bayahawe ni abari hagati y’imyaka itatu na 18.

Ni amagare afite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 34 yatanzwe ku bufatanye n’umushinga nyarwanda Rwanda Resilience and Grounding Organization.

Hagaragajwe ko bamwe muri abo bana bari baravuye mu ishuri kubera kubura uko bagera ku ishuri kuko batabasha kugenda.

Bamwe mu babyeyi babo bavuze ko bitewe n’ubumuga bw’abana babo bidindiza iterambere ryabo kuko umwanya munini bawumara mu kubitaho bonyine.

Gatoya Alphonsine afite abana babiri bafite ubumuga butuma batabasha kugenda barimo uw’imyaka irindwi n’undi ufite itanu.

Ati “Iyo ndi mu rugo nta kintu mbasha gukora kuko mba ndi njyenyine nta muntu wabamfasha, ariko kuba bampaye utu tugare tuzajya tumfasha kuko nzajya ntubasigamo basigare bakina ku buryo nzajya mbasha kujya kubacira inshuro, cyangwa nkamushyira mu kagare nkamujyana aho ngiye gukora.”

Ababyeyi bakomeje bavuga ko ayo magare agiye kubunganira mu kwita ku bana babo kandi n’abavuye mu ishuri bagiye kubasubizayo.

Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye, Kagabo Joseph, yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi mu kuzamura imibereho myiza y’abafite ubumuga ndetse no kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

Ati “Ni igikorwa gikomeye cyane bakoze kuko aya magare arajya abafasha gutuma abana babo babasha gusohoka babonane n’abandi bana, ababyeyi na bo babone uko bakora ibibateza imbere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko hagikorwa ibarura ry’abana bose bafite ubumuga kugira ngo na bo bazafashwe nta wusigaye.

Kuba umwana we yahawe igare bizamwunganira mu kumwitaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .