Ubusanzwe ku bajya gukora inama cyangwa abavuye mu mahanga bagiye gucumbika muri hoteli iyo ariyo yose mu Rwanda, yasabwaga kubanza kwipimisha ndetse ibisubizo bikagaragaza ko nta Coronavirus bafite.
Amabwiriza mashya yashyiriweho izi hoteli na restaurant, azatangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie mu kiganiro yagiranye na RBA.
RDB yavuze ko abakozi, abagana serivisi n’abandi bose bajya muri aya mahoteli na restaurant bategetswe kwerekana ko bipimishije icyorezo cya Covid-19 ndetse ibisubizo bikaba bigaragaza ko batayirwaye.
Ku bakozi n’abayobozi b’izi restaurant cyangwa hoteli, igisubizo cyabo kigomba kuba kitarengeje iminsi 14 mu gihe abakiliya bo ibisubizo byabo bigomba kuba bifite agaciro k’iminsi 14.
Abipimisha bashobora gukoresha uburyo busanzwe buzwi nka PCR Test cyangwa ubwa Rapid Test. Kwipimisha bikorerwa ku bigo byemewe byashyizweho n’Ikigo Gishinzwe Ubuzima, RBC, ibi kandi ngo bijyana no kuba aya mavuriro yemerewe gupima ashobora kumvikana na hoteli bakaba bashyiraho icyumba cyo gupima. Uruhushya ariko rugatangwa na RBC.
Hoteli zashyiriweho amabwiriza mashya ni Kigali Marriott Hotel, Radisson Blu & Kigali Convention Center Hotel, Kigali Serena Hotel na The Retreat Hotel.
Ni mu gihe restaurant 11 zashyiriweho aya mabwiriza ari The Retreat Restaurant, Choose Kigali Restaurant, Meza Malonga Restaurant, Brachetto Restaurant, Soy Restaurant, Nyurah Restaurant, Inka Steak House, The Hut Restaurant, Epicurien Restaurant, Poivre Noir Restaurant, Repub Lounge na Kury Kingdom Restaurant.
Niyonkuru yavuze ko ishyirwaho ry’aya mabwiriza mashya agenewe izi hoteli rije nyuma yo kugisha inama inzego z’ubuzima muri ibi bihe imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera bityo hakaba hakomejwe kurebwa uburyo bwo kugikumira.
Ati “Umuntu wese ugiye kwinjira muri ziriya hoteli cyangwa restaurant agomba kwerekana ko yipimishije Covid-19, kandi ibisubizo bikaba byerekana ko atayirwaye, ntabwo ari ugiye mu nama gusa ahubwo igikorwa cyose cyaba kimujyanye yaba ari inama, yaba agiye kurya, yaba agiye gufata Coffee cyangwa ikindi agomba kwekana ko atarwaye Covid-19.”
Niyonkuru yavuze ko mu gutoranya izi hoteli na restaurant hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe bugaragaza ko imibare irimo kuzamuka.
Ati “Urutonde ruzagenda rusubirwamo mu byumweru bibiri, twahereye kuri izi zisurwa cyane ariko n’ikindi twavuga ni uko na hoteli cyangwa restaurant zitari kuri uru rutonde naho RBC izajya igenda, ipima ku buryo butunguranye yaba ari abakozi, baba ari abaganamo naho bapime barebe uko iki cyorezo gihagaze.”
Hoteli na restaurant zose ziri mu Rwanda zasabwe ko nibura buri byumweru bibiri zizajya zerekana raporo igaragaza uko bagiye bapima abakozi bazo bakayijyana kuri RDB na RBC.
Niyonkuru ati “Ikindi dusaba ibi bigo ni uko cyane cyane nk’ibyumba bakiriramo inama cyangwa abantu bashobora gukoreramo ibindi biroro byo kwiyakira bazajya bashyira ahagaragara berekane ngo iki cyumba ku bushobozi bwa 30% nk’uko byavuzwe gishobora kwakira abantu bangahe, ni ukuvuga ngo niba cyakiraga abantu 100, kizajya cyakira abantu 30. Bizajya byandikwaho bijye ahantu hagaragare.”
RDB ivuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu, umukiliya cyangwa umukozi utazajya yerekana ko yipimishije Covid-19, ntabwo azajya yemererwa kwinjira muri izi hoteli cyangwa restaurant.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Mpunga Tharicisse, yavuze ko akenshi za restaurant n’ahandi hantu hakirirwa abantu bagirwa inama yo gukorera ahantu hafunguye cyangwa hanze.
Ati “Abantu bagirwa inama yo kuba niba bagiye muri restaurant cyangwa muri hoteli gufata ibyo kurya cyangwa kunywa kujya basaba kwakirirwa hanze, buriya nk’ahantu usanga bakirira abantu hanze, hafunguye kandi hisanzuye, biba bigoye kuba abantu bakwanduzanya, ntabwo ari kimwe nko kuba abantu bari ahantu hafunganye mu cyumba.”
Abafite ibikorwa by’ubucuruzi by’umwihariko abatanga serivisi zo kwakira abantu bagirwa inama yo gufatanya n’inzego zibishinzwe mu kugenzura ko ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, zirimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera ndetse no kugenzura ko abinjira muri izi hoteli cyangwa restaurant bipimishije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!