Uyu mushinga wafunguriwe mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2020, aho Minisitiri Kayisire n’abandi bayobozi basuye ahari kubakwa ibyumba by’amashuri 40 bizigirwamo n’abanyeshuri baturuka mu nkambi y’impunzi z’Abanye-Congo n’Abanyarwanda batuye mu nkengero zayo.
Ni umushinga w’imyaka itanu Leta y’u Rwanda yatewemo inkunga na Banki y’Isi, ukaba warashowemo miliyoni 60$ (asaga miliyari 54 Frw). Uzakorera mu turere twa Gisagara, Nyamagabe, Gicumbi, Karongi, Gatsibo na Kirehe.
Ibikorwa by’ibanze abagenerwabikorwa bawo bazegerezwa birimo amazi meza, amashuri, amavuriro, amasoko, imihanda, kubafasha kubona serivisi z’imari n’amabanki no kwita ku kubungabunga ibidukikije.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko uwo mushinga bawitezeho kuzahindurira ubuzima abarenga ibihumbi 365 barimo impunzi ziri mu nkambi n’abaturage batuye hafi yazo.
Yavuze ko ubufatanye hagati y’impunzi n’abaturage bazakiriye butuma zigira umutekano n’ubwisanzure zigakora ibikorwa biziteza imbere.
Ati “Bituma impunzi aho zahungiye zumva zifite umutekano kandi umutekano hagati muri bo urakenewe cyane kugira ngo n’ushaka kugira icyo akora agikore atekanye.”
Mu Karere ka Gisagara hatangiye kubakwa ibyumba by’amashuri 40 kandi hazatangwa ibikoresho mu Ishuri ry’Imyuga rya Mugombwa hubakwe n’Isoko rya Musha.
Mu tundi turere umushinga uzakoreramo naho hazakorwa ibikorwa nk’ibyo ariko by’umwihariko mu Turere twa Kirehe na Karongi hazubakwa imihanda ya kaburimbo ya kilometero 110.
Muri uwo mushinga harimo no guhugura abagenerwabikorwa ku gukora imishinga no gusaba inguzanyo mu bigo by’imari, kandi abafite imishinga myiza bazahabwa inyongera y’amafaranga abafasha kuyishyira mu bikorwa.
Bamwe mu mpunzi bo mu nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara n’abaturage batuye hafi yazo bavuga ko uwo mushinga bwitezeho iterambere.
Rwagasore Emmanuel ati “Cyane cyane ibijyanye n’aya mashuri azadufasha kugira ngo abana bacu bige bajijutse bazabashe kugira ejo hazaza heza.”
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yashimye uko u Rwanda rwita ku mpunzi zaruhungiyemo, avuga ko bazakomeza ubufatanye mu bikorwa bitandukanye.
Ati “Mbashimiye ubupfura mwagaragarije impunzi ubwo zazaga zibagana. Tuzakomeza ubufatanye kuko ikigamijwe ari ukugira ngo tubeho kandi tubeho mu buzima bwiza.”
Mu Rwanda habarizwa impunzi zisaga ibihumbi 137 zirimo izicumbitse mu Nkambi za Mugombwa mu Karere ka Gisagara; Kigeme muri Nyamagabe; Gihembe muri Gicumbi; Kiziba muri Karongi; Nyabiheke muri Gatsibo na Mahama muri Kirehe.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!