Iri koranabuhanga ryiswe “CRVS System” rihuriweho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ubuzima n’Ikigo gishinzwe Irangamuntu. Ryatangiranye ibitabo bibiri by’irangamimerere; icy’abavutse n’icy’abapfuye ariko mu bihe biri imbere rizongerwamo n’ibindi.
Ubusanzwe ababyeyi basabwaga kwandikisha abana babo ku murenge mu gihe kitarenze iminsi 30 bavutse. Ni nako byagendaga ku muntu wapfuye aguye mu bitaro cyangwa hanze yabyo.
Ibi byatumaga hari abatubahiriza iyo minsi kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba umubyeyi akinaniwe ku buryo atabasha kugera ahatangirwa iyo serivisi. Ku bijyanye no kwandukuza abapfuye byo ntibyakorwaga, ahanini kubera umuco w’abanyarwanda w’uko uwagiye aba yigendeye.
Guhera ubu kuri buri bitaro n’Ikigo Nderabuzima, hazajya haba abakozi bashinzwe icyo gikorwa, barimo ushinzwe gukusanya amakuru (data manager), Uhagarariye abaforomo n’ababyaza, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cyangwa abandi babihuguriwe.
Abavukiye ahandi hatari ku bitaro n’abapfuye bazajya bandikirwa ku Kagari. Ibi nabyo ngo byakuwe ku Murenge kugira ngo byororohere abaturage. Umwana wanditswe azajya ahabwa inomero imuranga ubuzima bwe bwose (National Identification Number: NIN). Iyo niyo igihe akeneye icyemezo cy’amavuko azajyana ku Irembo bayinjizemo bakimanure agihabwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko iryo koranabuhanga riri muri gahunda ya leta yo kwimakaza ikoranabuhanga rigera ku baturage no guteza imbere serivisi nziza. Yavuze ko ryatangiriye mu bitaro byose by’igihugu bigera kuri 60 ariko mu minsi mike rizaba ryagejejwe no mu bigo Nderabuzima.
Ati “Nta mubyeyi uzongera kubyara abyariye mu bitaro ngo narangiza yongere afate akanya ataranakomera ajye gutonda umurongo ku Murenge, bizajya bikorerwa mu bitaro aho yabyariye cyangwa mu kigo Nderabuzima. Uyu munsi twatangije mu Bitaro ariko n’ibigo Nderabuzima birahita bikurikiraho bidatinze kubera ko ni nabyo byegereye abaturage cyane.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yavuze ko iryo koranabuhanga rizabafasha kubona andi makuru atandukanye akenerwa mu rwego rw’ubuzima bitabaye ngombwa gutegereza atangwa n’ibarura rusange rikorwa mu myaka itanu.
Yavuze ko hari ibibazo bazajya babaza umubyeyi igihe yandikisha umwana bikabafasha kumenya ubwitabire ku bijyanye no kwipimisha inshuro enye ababyeyi bategekwa, umubare nyawo w’ababyarira kwa muganga no kumenya ubwiyongere bw’abaturage.
Ati “Mu makuru ajya afatwa; tugiye kwisuzuma turebe niba gahunda zose twajyaga twigisha ababyeyi uko igipimo cyacu gihagaze. Twajyaga tugira amakuru yizewe afatika nyuma y’imyaka itanu ariko ubu hari amakuru tuzajya tubona umunsi ku munsi kandi yizewe tudategereje imyaka itanu kugira ngo tumenye uko abaturage bagiye biyongera, umubyeyi umwe yabarirwa nk’abana bangahe. Hari amakuru menshi tugiye kuzabona kubera ko iri koranabuhanga rigiye kujyaho kandi rikaba riduha ishusho y’uko igihugu gihagaze icyarimwe”
Kugeza ubu kwandika abavutse bigeze kuri 63% naho kwandukuza abapfuye biri kuri 30% gusa biteganyijwe ko mu 2024 bizaba bigeze ku gipimo cy’ijana ku ijana. Kubera iri koranabuhanga abana b’ababyeyi bagera kuri 91% babyarira kwa muganga bandikwa ku gihe.
Imibare y’abana bavutse yabonekaga hafashwe umubare w’abaturage batuye mu Karere cyangwa igihugu ugakubwa 2.9 hakaboneka umubare w’agateganyo w’abana bazavuka kuri urwo rwego mu mwaka umwe, ariko ubu hazajya habarwa abana hagendewe ku makuru yizewe yandikiwe kwa muganga no ku kagari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!