00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe icyuho cy’ibikoresho gikoma mu nkokora uburezi bw’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 27 October 2024 saa 07:10
Yasuwe :

Mu 2017 nibwo hashyizweho gahunda ya leta y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere mu byiciro byose. Ni nabwo hatangijwe gahunda yo kugeza ikoranabuhanga mu mashuri, hatangwa ibikoresho byayo, murandasi ndetse n’amahugurwa y’abarimu ku bijyanye n’ikoranabunga.

Gahunda ya NST1 iteganyijwe kurangirana n’umwaka wa 2024, ntabwo isize igejeje ikoranabuhanga mu mashuri yose mu Rwanda, ari nayo mpamvu Minisiteri y’Uburezi yashyizeho politiki y’imyaka itanu muri NST2 igamije gushimangira ibyakozwe muri NST1.

Kuwa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Uburezi, Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera ndetse n’Abahanga udushya, barahuye mu kwiga kuri iyi politiki ndetse n’uburyo izashyirwa mu bikorwa.

Bagaragaje ko icyuho kinini ari ibikoresho by’ikoranabuhanga bidahagije mu mashuri.

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Alex Ntale, yavuze ko bashaka kuganira uburyo ba rwiyemezamirimo bafatanya na Leta kugira ngo bazibe icyuho kiri mu ikoranabuhanga ry’uburezi.

Ati “Hari ibyo Leta ifite ba rwiyemezamirimo badafite, kandi hari n’ibyo abaterankunga bafite baba bashaka kugeza mu baturage ariko hari umurongo na politiki bigomba kunyuramo kugira ngo bibagereho. Iyi politiki iradufasha twese twisangemo buri wese azi inshingano ze”.

Ntale yakomeje avuga ko icyuho kiri mu burezi mu ikoranabuhanga, ari ibikoresho bidahagije by’umwihariko mu mashuri yo mu byaro. Yavuze ko iyi politiki y’imyaka itanu aricyo bazibandaho ndetse no guha ubumenyi ababyeyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo bajye babona uko bafasha abana babo.

Yagize ati “Hari amashuri ataragira ubushobozi buhagije ngo buri munyeshuri abe yagira mudasobwa ye. Mu gihe ubushobozi butaraboneka, ni ukwiga ku ngamba twakoresha kugira ngo ibikoresho bihari bisaranganywe ku buryo byafasha iterambere ry’ikoranabuhanga mu burezi kuzamuka.”

“Kugira ngo uteze imbere ikoranabuhanga kandi hari igihe uba ukeneye ababyeyi nabo ngo bige ikoranabuhanga kugira ngo bazafashe abana babo mu gihe bari gusubira mo amasomo yabo mu rugo.”

Umuyobozi w’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Rwigamba Bella, yagarutse kuri bimwe mu bizibandwaho muri iyi politiki, avuga ko Leta izafatanya na ba rwiyemezamirimo ndetse n’abahanga udushya kugira ngo bashyire mu bikorwa iyi politiki izafasha kuziba icyuho kiri mu burezi kugira ngo burusheho gutezwa imbere binyuze mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iyi politiki nishyirwa mu bikorwa, bimwe mu byo tuzibandaho ni ugufasha abarimu kuba abahanga mu guhanga ibyo bakwigisha mu mashuri. Yego hari ibisanzwe bihari ariko biba byiza hari n’ibindi dukuye ahandi, kandi twizeye ko bizaba ingirakamaro ku banyeshuri bacu.”

Yakomeje avuga ko bazafatanya na ba rwiyemezamirimo kugira ngo iyi politiki ishyirwe mu bikorwa kandi ko ari ibintu bitagomba gutinda mu gihe iyi politiki izaba yemejwe.

Iyi Politiki niyemezwa nibwo Leta izegera ba rwiyemezamirimo, abahanga udushya bo mu bigo bitandukanye kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

Haracyari icyuho cy'ibikoresho mu burezi
Rwigamba Bella, Umuyobozi w'ikoranabuhanga muri Mineduc
Ntale Alex yagaragaje ko hari icyuho cy'ibikoresho mu burezi bw'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .