Ubuyobozi buvuga ko byatewe n’imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga, ubufatanye n’abafatanyabikorwa, kwigisha ababyeyi n’abana isuku no gutegura indyo yuzuye, gufasha imiryango itishoboye kubona ibitunga abana, kubaka ingo mbonezamikurire (ECDs) n’ibindi. Intego ni uko mu 2024, igwingira muri Nyamagabe ryaba risigaye kuri 19% gusa.
Hari kandi no kwifashisha urubyiruko rw’abakorerabushake babafasha kwigisha abaturage kugira isuku, gukora uturima tw’igikoni no kugenzura ko abana bagezweho n’ibyo bagenerwa, hakiyongeraho n’agaseke bise ‘Igi ry’umwana’ gakusanyirizwamo inkunga ikoreshwa mu kurandura igwingira.
Ibi byatumye hari ababyeyi bashyiraho akabo, bibumbira muri koperative zo korora inkoko zigatanga umusaruro w’ifumbire bifashisha bafumbira uturima tw’igikoni kugira ngo babone imboga zo kugaburira abana babo, kubabonera amagi, inyama ndetse n’amafaranga yo kwikura mu bukene.
Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Nyamagabe, Venuste Gentil Twagiramungu, avuga ko izo ngamba zose zabafashije kugabanya igwingira mu bana ku kigero gishimishije kandi ko bafite ingamba yo kuzikomeza kugeza ubwo bazahashya iki kibazo burundu.
Yagize ati "Iyo urebye, usanga izi ngamba zaradufashije ku kigero kirenga 75%. Ubundi ahandi hakazaho imyumvire no kubigira ibyabo ku babyeyi. Tuzakomeza gukurikiza izi ngamba no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo kuko zaduhaye umusaruro ufatika ku buryo muri 2024, twifuza kuzaba tugeze kuri 19% gusa by’abana bagwingiye."
Bamwe mu babyeyi bafite abana barererwa muri ECDs n’abagize abana bigeze kugaragarwaho n’igwingira n’imibereho mibi, bashima umusaruro wavuye muri izo ngamba.
Uwimana Mariya yagize ati "Uru rugo, icya mbere ruha abana ubumenyi kuko iyo nkurikiranye umwana mpafite w’imyaka itanu, usanga azi byinshi biruta ibyo bakuru be bamenyaga. Iyo aza kuba ari mu rugo, aba yirirwa akerakera ku musozi, asa nabi, nirirwa mwitaho simbone uko njya mu yindi mirimo inteza imbere. Ariko ubu ariga, nkakora indi mirimo iduteza imbere kandi ndi mu itsinda ndizigamira."
Umuyobozi w’Urugo Mbonezamikurire rwa Kibirizi, Mukanoheli Esther, nawe yagize ati "Dutangira gukora muri 2014 twari dufite abana bari mu mirire mibi, aho [uru rugo rwahagereye] rwigishije abana barakanguka n’ababyeyi biga gutegura indyo yuzuye n’isuku. Byatanze umusaruro kuko ubu nta mwana dusigaranye mu mirire mibi kandi n’ababyeyi barayitabira, bakatwoherereza abana babo mu bukangurambaga dufatanyamo n’abakorerabushake n’izindi nzego."
Mu Karere ka Nyamagabe hamaze kubakwa ingo mbonezamikurire 1533 zibafasha kwita ku myigire y’abana bari mu kigero cy’imyaka itatu n’itandatu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!