Ubusanzwe iyi minisiteri ikorana inama n’abashinzwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda, barebera hamwe ibyakozwe n’ibikwiye gushyirwamo imbaraga, igaterana buri mezi atandatu. Iheruka yari yabaye ku wa 23 Ukuboza 2016, ahafatiwemo imyanzuro icyenda igomba gushyirwa mu bikorwa, ariko muri iyo yose itatu yonyine niyo yashyizwe mu bikorwa bingana na 33.3%.

Muri iyo itaragezweho harimo uwavugaga ko abatishoboye bashyizwe n’uturere mu mitungo yasizwe na bene yo bakwiriye kuyikurwamo bagashakirwa ahandi batuzwa cyangwa baba bagumishijwemo uturere tukabishyurira mu rwego rwo kubyaza umusaruro iyi mitungo gusa kugeza magingo aya ntibirubahirizwa.

Ubwo ku wa Kane, tariki ya 11 Gicurasi, habaga inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu, ari nabo bahagarariye komite zashyizweho ngo zicunge iyo mitungo zisimbuye izariho [ari zo zafashe iyi myanzuro], Umuyobozi ushinzwe icungwa ry’imitungo yasizwe na bene yo muri Minisiteri y’Ubutabera, Muhire Yves, yatangaje ko hari imbogamizi zababayeho zatumye ibi bitagerwaho.

Yagize ati “Imbogamizi zihari ni uko abatujwe muri iyo mitungo ni abatishoboye n’ubundi bikaba bigorana kugira ngo ube wababwira ngo ni bavemo kandi nta handi bafite ho kujya bitewe n’uko hari uturere tutari twabona ingengo y’imari yagenewe iki gikorwa. Ariko na none hari ababigiramo uburangare aho usanga ingengo y’imari iteguye ariko kubishyira mu bikurwa ugasanga ni ikibazo.”

Muhire avuga ko bagikurikirana kugira ngo umutungo w’umuntu ucungwe mu buryo buteganywa n’itegeko ariko ntatanga igihe ibi byaba byamaze gukorwamo.

Uyu mwanzuro ni umwe mu itaragezweho komite nshya yasabwe guheraho kugira ngo wihutishwe mu gushyirwa mu bikorwa.

Mu bindi bitagezweho harimo kuba amazu ashaje n’ibibanza bitubatse byagombaga gukorerwa igenagaciro bigashyirwa ku isoko hagamijwe kubibyaza umusaruro, ariko iyi minisiteri ivuga ko ibi bizaba byubahirijwe mbere y’uko ukwezi kwa munani kugera. Mu byakozwe harimo kuba Minijust yaraganiriye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, hagamijwe koroshya uburyo bwo gusorera iyo mitungo kandi ibyo byarakozwe.

Abari bitabiriye iyi nama biyemeje kuzashyira ingufu mu gushyira mu bikorwa ibyasizwe na bagenzi babo mu rwego rwo gucunga neza iyi mitungo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabibukije ko muri gahunda z’akarere iyi mitungo nayo ikwiye kujya iba irimo kugira ngo hanozwe uburyo bwo kuyitaho no kuyibyaza umusaruro.

Umuyobozi ushinzwe icungwa ry’imitungo yasizwe na bene yo muri Minisiteri y’Ubutabera, Muhire Yves, avuga ko ibyo gukura abatishoboye mu mitungo yasizwe na bene yo bitaragerwaho
Umuyobozi ushinzwe icungwa ry’imitungo yasizwe na bene yo muri Minisiteri y’Ubutabera, Muhire Yves, avuga ko ibyo gukura abatishoboye mu mitungo yasizwe na bene yo bitaragerwaho