Byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, kuri uyu wa Kane, anagaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe na Leta zigamije gukumira COVID-19 ikomeje gutigisa Isi.
Yavuze ko muri rusange abaturage benshi bari gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho arimo kuguma mu rugo, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza, gufunga inzu z’ubucuruzi usibye ahacururizwa ibiribwa, kwimakaza isuku n’ibindi.
Rutaburingoga yasobanuye ko hari bamwe mu batambamira ayo mabwiriza bityo hakaba hari abafashwe barafungwa abandi bacibwa amande.
Yagize ati “Hari abantu bageze kuri 60 bamaze gucibwa amande; ubundi dutangira tubaganiriza tubakangurira kubyubahiriza ariko nanone iyo babirenzeho barahanwa. Hari n’abandi bafunzwe ariko barimo n’abacuruzaga nyirantare (inzoga itemewe).”
Amande amaze gucibwa abo baturage agera hafi kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ruraburingoga yavuze ko abaciwe amande bakoze amakosa arimo gufungura utubari, gucuruza nyirantare n’ibindi bicuruzwa bitemewe kandi byabujijwe, kujya mu kabari kunywa, kuzamura ibiciro, gukoresha abantu benshi, n’ibindi.
Yavuze ko kugeza ubu bataratangira guhana abatembera mu muhanda kuko iyo babafashe babagira inama ariko avuga ko nibabikomeza bazajya bahabwa ibihano.
Yibukije ko guhana abakora amakosa ari ukugira ngo babicikeho ndetse n’abandi babonereho isomo bityo bubahirize ingamba zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.
Ati “Iyi ndwara ikibi cyayo ni uko utarwara wenyine; iyo wanduye wanduza abandi; iyo ukoze ikosa uhemukira n’abo mubana, ni byiza rero ko tubyubahiriza kugira ngo hatazagira uhemuka.”
Yagiriye inama abahinzi yo gukomeza guhinga kugira ngo batazabura ibyo kurya ariko bakubahiriza amabwiriza arimo kutegerana, kugira isuku bahinguye n’ibindi bigamije gukumira COVID-19.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 50 ari bo bamaze kugaragaraho icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO