00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Ubuhinzi bwagaragajwe nk’iturufu yakura urubyiruko mu bushomeri

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 25 May 2024 saa 03:20
Yasuwe :

Mu Karere ka Gicumbi habarurwa urubyiruko rusaga ibihumbi 124 harimo ab’igitsina gabo 61,101 n’abakobwa bagera kuri 63,158, gusa muri bo hari abenshi bakunze gutaka ikibazo cy’ubushomeri kandi banafite impamyabumenyi mu mashuri atandukanye.

Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ya Gicumbi yagarutse ku mubare ukiri muto w’urubyiruko rubasha kwitabira umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, isaba ko bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge bashishikariza bagenzi babo kwitabira uyu mwuga, aho kwirirwa bategereje kuzabona akazi ko mu biro kandi n’ubuhinzi buri mu byabakura muri ubwo bushomeri.

Ni ubutumwa bwanagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyarugru, Mugabowagahunde Maurice, wababwiye ko icya mbere ari ugutekereza gukura amaboko mu mifuka, bakitabira imyuga itandukanye ibafasha kwiteza imbere, ntibirirwe bibaza uko bazakoresha impamyabumenyi bafite, ahubwo bakisuganya bagafashanya gukora iyo bwabaga ngo bishakemo ibisubizo.

Ati "Turabakeneye, nk’ubuyobozi kandi twiteguye kubafasha, murebe uko mwakwegerana muhuze imbaraga n’ibitekerezo nimubona imishinga ifatika mwegere ubuyobozi bw’Akarere bubafashe kwiteza imbere, haba mu buhinzi, ubworozi n’indi myuga tuzabashyigikira."

Muri aka Karere ka Gicumbi habarurwa urubyiruko 115,713 rutuye mu bice by’ icyaro ndetse n’abagera kuri 8,546 batuye mu dusantire twakwitwa utw’umujyi, abenshi muri bo bakunze kumvikana bataka ubushomeri, bavuga ko babuze akazi ngo biteze imbere.

Umwe mu rubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi waganiye na IGIHE, yavuze ko akora ubuhinzi ariko bagenzi be ntibarabasha kubwitabira kubera imyumvire bafite aho bavuga ko ubuhinzi n’ubworozi bikorwa n’abakuze gusa cyangwa abafite imirima mu cyaro.

Hasingizwimana Denis yagize ati “Njyewe maze imyaka itatu ntangiye gukora ubuhinzi, nakoraga ‘pepinière’ z’ibiti bike ariko kuri ubu mfite ingemwe zigera ku bihumbi 100, mbona ku mafaranga bikamfasha no gutera ibiti by’imbuto zirimo avoka, ibinyomoro, marakuja, Coeur de boef... Kandi nabitangiye mbona urubyiruko runseka none bamwe baraje mbaha akazi.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gicumbi, Basesayose Thelesphole, yavuze ko hari urubyiruko rwisuganyije ruhinga icyayi kuri hegitari esheshatu, none rwatangiye kubona amafaranga ndetse rwiguriye n’amacumbi yo gukodesha, gusa.

Ati “Mu nteko rusange twaganiye ku buryo twakongera umubare w’urubyiruko rukora ubuhinzi kuko ababyitabira bakiri bake, turi imbaraga z’igihugu, twiyemeje kwegera bagenzi bacu turabibashishikariza kuko bizabafasha kwikura mu bukene”.

Urubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge 21 ya Gicumbi rwahawe amagare ya siporo abafasha kujya mu tundi tugari ngo barebe uko bashishikariza kugira ngo bashishikarize abandi kwinjira mu buhinzi.

Guverineri Mugabowagahunde na Meya Nzabonimpa baha igikombe Umukuru w'Urubyiruko Basesayose nk'ishimwe ry'ibyo bagezeho
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice
Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, Guverineri Mugabowagahunde Maurice na Basesayose Thelesphole uhagarariye Inama y'Igihugu y'Urubyiruko muri Gicumbi, bareba amagare azafasha ubukangurambaga mu rubyiruko
Urubyiruko rusabwa gukoresha imbaraga n'ubwenge bafite
Basesayose Thelesphole uhagarariye Inama y'Igihugu y'Urubyiruko muri Gicumbi
Abayobozi bafashe ifoto bari kumwe n'urubyiruko rwari ruhagarariye abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .