Ibi byabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Kanama 2024, aho Mushimiyimana Alias Rukara w’imyaka 19 na Mukiza Emmanuel w’imyaka 20 bateye icyuma Mukandeshyo Angelique w’imyaka 54 agapfa, bakagerageza guhunga ariko bikaba iby’ubusa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare, Bayingana Theogene, yemereye IGIHE iby’aya makuru, ati "Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Kanama 2024 hamenyekanye amakuru ko umugore witwa Mukandeshyo Angelique yatewe icyuma mu ijosi ari iwe mu rugo, akagenda yiruka ahunga akagera aho umuhungu we acururiza atabaza, ariko mu gihe bagishakisha uko bamujyana kwa muganga agahita yitaba Imana."
Yongeyeho ati "Abacyekwa kuri uru rupfu ni Mushimiyimana Alias Rukara na Mukiza Emmanuel, amakuru aturuka mu baturage bahatuye n’uko baba bamujijije ko bamushinjaga kubarogera umubyeyi witwa Nyirabwimana Claudine w’imyaka 59 urwaye indwara bita ko ari urushwima."
Ubuyobozi bw’uyu murenge bwihanganishije umuryango wagize ibyago, busaba abaturage kurushaho gutanga amakuru ashobora kuvamo ibyaha nk’ibi. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa Isuzuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!