00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Umupfumu akurikiranyweho gushuka umugore akamwambura miliyoni 4Frw

Yanditswe na IGIHE, IGIHE Sms
Kuya 4 January 2019 saa 08:09
Yasuwe :

Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro, yafashe abagabo babiri barimo umupfumu w’imyaka 42, bakurikiranweho gushuka umugore bakamwambura miliyoni 4.2 Frw bamubwira ko bagiye kumufatira umujura wibye amafaranga ya musaza we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Kanamugire Theobald yavuze ko abo bagabo bombi bari bafite amakuru ko musaza w’uriya mugore yibwe amafaranga ibihumbi 600Frw, ndetse ko muri uwo muryango basigaranye andi menshi, bateka umutwe wo kuyabambura yose.

Ati”Ubundi mu muryango wo kwa Niyonsaba Zahara, umwana wabo yakorewe impanuka arapfa, umuryango uhabwa amafaranga menshi barayagabana. Musaza wa Niyonsaba yahawe agera ku bihumbi 600 ariko abantu baza kuyamwiba.”

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Niyonsaba asobanura ko ibyo byose biba, umugabo umwe mu bakekwa yari azi neza ko bafite ayo mafaranga, yahise ababwira ko yababonera umupfumu wabafasha kugarura ayo bibwe.

Ati”Akimara kumva ibibazo bahuye nabyo yababwiye ko azi umupfumu wabafasha kubona umuntu wabibye amafaranga akaba yahita ayagarura. Yahise abajyana ku mugabo usanzwe uzwiho ibikorwa by’ubupfumu muri uwo murenge wa Kiziguro.”

Bageze ku mupfumu kuko ngo yari afite amakuru yose ko bafite amafaranga menshi, yabategetse kujya kuzana amafaranga yose bafite kuri banki kugira ngo abone kubafasha kugarura yayandi ibihumbi 600Frw bibwe.

Nk’uko bigaragazwa n’impapuro zo kuri banki babikurijeho, Niyonsaba Zahara yabikuje amafaranga miliyoni 4,200,000, ayazanira umupfumu.

Hari n’umumotari wemeza ko yakuye Niyonsaba kuri banki akamugeza ku rugo rw’umupfumu. Bageze iwe yarayamwatse atangira ubupfumu bwe nyuma ngo amuha agaseke karimo ibintu ariko abategeka ko bagapfundura bageze mu rugo kandi bakagapfundura ari uko babanje kumuhamagara kuri telefoni ye.

Niyonsaba na murumuna we bageze mu rugo bagerageje guhamagara wa mupfumu basanga telefoni ntibaho, bahise bapfundura ka gaseke basangamo ivu ndetse n’impapuro zisanzwe.

Umuryango witabaje Polisi ndetse Umupfumu yahise afatwa hakomeza gushakishwa uwabamugejejeho, nawe afatwa ku wa 2 Mutarama 2019.

Abao bombi Polisi yabashyikirije Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha cy’ubwambuzi bushukana bakekwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .