Urutonde MKU yashyize hanze rwerekana ko Dr. Rwigema ari mu banyeshuri bazahabwa impamyabushobozi zo mu byiciro bitandukanye mu birori biteganyijwe ku wa 29 Nyakanga 2022.
Ni ku nshuro ya 21, Kaminuza ya Mount Kenya izaba ishyira ku isoko abanyeshuri bayizemo.
Mu Cyiciro cy’abize Uburezi, ku rutonde rw’abanyeshuri 60 basoje ruriho Abanyarwanda babiri barimo Dr. Rwigema Pierre Céléstin na Brigadier General Dr. John Gacinya.
Dr. Rwigema asanzwe afite Impamyabumenyi Ihanitse mu bijyanye n’Imiyoborere (Doctor of Philosophy in Leadership and Governance) yabonye muri Kaminuza yitiriwe Jomo Kenyatta. Yayibonye mu Ugushyingo 2019.
Ubusanzwe ni umwarimu muri Kaminuza zirimo iya Jomo Kenyatta ndetse na Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK.
Mu rwego rwo gushaka ubumenyi bwisumbuyeho yafashe icyemezo cyo kwiga ikindi cyiciro mu bijyanye n’uburezi [Post Graduate Diploma in Education, PGDE].
PGDE ni diplome ikomeye yigirwa mu gihe cy’imyaka ibiri, uyihawe aba afite ubushobozi n’uburyo (methodology) mu kwigisha mu byiciro by’amashuri atandukanye
Mu kiganiro gito na IGIHE, Dr. Rwigema, yavuze ko yishimira kwiga no gusangiza abandi ubumenyi afite.
Ati “Kwiga ntibigira imyaka birangiriraho. Ni bwo butumwa bukomeye natanga. Igihe cyose wakwiga. Ntihazagire ukubwira ko yabuze igihe ahubwo habaho kugena imikoreshereze yacyo no kugena ibyo ushaka ukora. Nkunda kwiga no gusangiza abandi ibyo nize.’’
Yavuze ko impamyabushobozi yahawe igeza umuntu ku rwego rwo kuba umwarimu wabyigiye.
Yakomeje ati “Iyo ufite ufite impamyabushobozi, uba ufite ubumenyi n’uburyo [Methodology] bwo kuba uri umwarimu kandi ufite byose bikenewe ku isoko ry’umurimo.’’
Yavuze ko u Rwanda yifuza ari uruzaba rufite uburezi bw’icyitegererezo mu cyerekezo igihugu cyihaye.
Ubusanzwe, Dr. Rwigema yatangiye urugendo rwo gukorera Impamyabumenyi Ihanitse mu mpera za 2014. Nyuma y’imyaka itanu ni bwo yayibonye mu bijyanye n’Imiyoborere muri Jomo Kenyatta.
Mu kazi ke muri EALA yakurikiranye amatora y’ibihugu bya EAC mu bihe bitandukanye; harimo Kenya mu 2012, mu Burundi mu 2015 ndetse n’ayo muri Tanzania.
Dr Rwigema w’imyaka 68, afite abana batandatu. Muri EALA abarizwa muri Komisiyo y’Ubuhinzi, Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo. Nkaba no muri komisiyo y’Itumanaho, Ubucuruzi n’Ishoramari ndetse n’iya Komite Politiki irebana no gukemura Impaka mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!