00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Frank Habineza yatanze kandidatire ’ituzuye’ ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 May 2024 saa 03:59
Yasuwe :

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yashyikirije Komisiyo y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024 nibwo Habineza yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu.

Dr Habineza yagezeku biro bya NEC Saa cyenda na 20 aherekejwe n’itsinda rigari ry’abarwanashyaka ba Green Party barimo na Senateri Mugisha Alex n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, Ntezimana yitwa Jean Claude.

Yasabwe kwerekana ibyangombwa byose bikenewe, arabikora, ariko habonekamo ibibazo.

Uwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki.

Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko, agomba kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire n’aho ku badepite basabwa imyaka 21 y’amavuko no kuba ufite ubwenegihugu.

Mu byangombwa bisabwa, Dr Habineza Frank yabuzemo bibiri birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yasabye ko Green Party ikora ibishoboka byose ngo ibyo byangombwa bizaboneke mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.

Dr Habineza Frank yasobanuye ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga atari ngombwa kuko mu 2017 yaretse ubwo yari afite bwa Suede ubwo yari agiye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bityo ko yumvaga atari ngombwa kongera kuzana icyo cyemezo.

Si ubwa mbere Habineza agiye guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu kuko mu matora ya 2017 yatsinzwe ku majwi 0,48%.

Aherutse kugaragaza ko kuri inshuro yizeye intsinzi ku ko amatora aheruka bari bakiri ishyaka riri kwiyubaka cyane ko ryari rimaze imyaka ine gusa ryemewe n’amategeko mu Rwanda.

Yagize ati “Ni byo koko ubushize mu matora y’Umukuru w’Igihugu ntabwo twabonye amajwi ahagije ariko twibuke ko twari ishyaka ryonyine mu gihugu rihangane n’andi mashyaka icyenda, ntabwo yari umukandida wa FPR gusa yari umukandida w’andi mashyaka yose uko uyazi.”

NEC iteganya ko kuva ku wa ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yashyikirije Komisiyo y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yashyikirije Komisiyo y’Amatora ibyangombwa bisabwa ku muntu wifuza kuba Umukuru w'Igihugu
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yari kumwe n'abarwanashyaka be,

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .