Bafashwe tariki 12 Ugushyingo 2024 bakurikiranyweho gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no gucura umugambi wo gukora icyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Mutangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko bamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye y’abaregwa.
Yavuze ko dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 18 Ugushyingo 2024.
RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Ndagijimana yitabaje Mporanyimana Eugène bivugwa ko yari inshuti ye, kugira ngo bashake uko babona ikimenyetso cyayobya Urukiko ku cyaha yaregwaga cyo gusambanya umwana w’imyaka 15.
Ngo bacuze umugambi wo gushaka uwo mwana bikekwa ko yasambanyijwe na Ndagijimana, bamuha 50.000 Frw ngo akore inyandiko yivuguruza.
Ndagijimana ahamijwe icyaha cyo gutanga indonke, yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatanze.
Akurikiranyweho kandi koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera, aho aramutse abihamijwe n’urukiko, yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe Frw.
Mu minsi ishize, Ndagijimana yamenyekanye cyane binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugirana ikibazo na Meya w’Akarere ka Rulindo.
Byatewe ahanini no kuba Umuyobozi w’Akarere yarirukanye mu kazi Ndagijimana ariko undi agaragaza ko yarenganyijwe ndetse Komisiyo y’Abakozi ba Leta isaba ubuyobozi bw’akarere busabwa kumusubiza mu kazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!