00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: World Vision Rwanda igiye kuramira abaturage bakoraga ibilometero birenga 10 bashaka ivuriro n’ishuri

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 29 November 2024 saa 08:33
Yasuwe :

Umuryango World Vision Rwanda watangije imirimo yo kubaka irerero n’ivuriro rito ryo ku rwego rwa kabiri mu Karere ka Burera mu Murenge wa Bungwe mu Kagari ka Mudugari mu Mudugudu wa Buzaniro, aho abaturage bakoraga ibilometero birenga 10 bajya gushaka izo serivisi.

Iki gikorwa cyakozwe na World Vision Rwanda, kiri mu byo isanzwe ikorera mu Gihugu byiganjemo iby’uburezi, ubuzima, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no guharanira guhindura imibereho y’abatuye aho bakorera.

Iryo vuriro n’irerero bizaba ibisubizo kuko abatuye muri ako gace bakoreshaga ivuriro n’amashuri bya Bungwe bageragaho bakoze ibilometero birenga icumi, bikabagiraho ingaruka zo kurembera mu nzira hari n’abanyeshuri bananirirwaga mu nzira bigatiza umurindi ibibazo byo guta ishuri.

Ibi bije mu gihe World Vision iri kwizihiza imyaka 30 itangiye gukorera mu Rwanda, aho yatangiye ikora ibikorwa by’ubutabazi, ubumwe n’ubwiyunge, igakurikizaho ibijyanye n’ubuzima kugeza ubwo igeze mu bikorwa by’iterambere.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’uyu muryango mu rugendo rwo guteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange, yemeza ko uyu muryango utazahwema kugira uruhare mu mishinga igamije gukura abaturage mu bukene.

Ati "Turi kwizihiza imyaka 30 World Vision imaze mu bufatanye n’u Rwanda kandi ni iby’igiciro cyane. Turashimira Leta na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko ariwe dukesha ibi byose kuko yatanze ubwisanzure ku miryango mpuzamahanga kugira ngo bafatanye n’inzego zose mu iterambere ry’Igihugu."

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera batuye mu Kagari ka Mudugari, bemeza ko ibi bikorwaremezo bagiye kwegerezwa bari bamaze igihe babinyotewe kuko bageraga ku ivuriro n’amashuri bakoze ibilometero birenga icumi, bikabagiraho ingaruka zo kurembera mu rugo, abana babo nabo bagata amashuri.

Mukaruhaba Valerie ati "Ntimwabona ibyishimo dufite, mbere twajyaga kwivuza i Bungwe ukaba wahagenda nk’amasaha abiri kandi niho n’amashuri yabaga ku buryo hari abana bagendaga bakaruha rimwe na rimwe bakagarukira mu nzira hari n’abayataga kuko batangiraga bakuze."

"Turishimye cyane ndetse n’abagiye kutwubakira ivuriro n’ishuri turabashimiye cyane, ubu natwe tugiye gukaza ubukangurambaga bwo gushishikariza abana bacu kujya mu ishuri."

Hagenimana Thacien, nawe yagize ati "Twari turiho mu buzima bugoranye ariko ubu bagiye kutwegereza ishuri n’ivuriro, twari tubikeneye ku buryo n’abana bataga ishuri bagiye kujya baza kwiga hafi, abarwayi bivurize hafi ntawe uzongera kurembera mu rugo ubu natwe ni ahacu kubibungabunga kuko nitwe bifitiye akamaro."

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimiye World Vision Rwanda, asaba abaturage gucunga ibyo bikorwa bakabibungabunga ndetse bakabibyaza umusaruro.

Ati "Ntitwabura gushimira World Vision Rwanda kubera uruhare igira mu guteza imbere abaturage. Icyo ngira ngo nsabe abaturage ni ukumenya ko ibi bikorwa ari ibyanyu, mubirinde, mubyiteho mubibyaze umusaruro mu guhindura ubuzima n’imibereho yanyu."

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iri vuriro n’irerero izamara amezi ane ku buryo muri Mutarama 2025 bizaba byafunguye imiryango.

Muri iyi myaka 30 World Vision yashoye miliyoni 625 z’Amadolari ya Amerika mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage y’abana n’umuryango mugari. Umusaruro wabyo wageze ku barenga miliyoni 8 batejwe imbere mu isuku n’isukura, kurengera umwana, uburezi n’ibindi.

Ababyeyi n'abana bishimiye cyane ko bagiye kubakirwa ivuriro n'irerero
Irerero rigiye kubakwa ryitezweho kurandura burundu ikibazo cy'abana bataga ishuri kubera gutangira bakuze
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimiye World Vision Rwanda, asaba abaturage kubungabunga ibikorwaremezo begerejwe no kubibyaza umusaruro, bagahindura imibereho yabo
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yashimiye Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'uyu muryango mu rugendo rwo guteza imbere abaturage n'igihugu muri rusange
Bishimiraga ko abo Would Vision Rwanda yafashije muri 2002 nabo bateye intambwe bakaba bageze ku rwego rwo gufasha abandi ndetse batunze n'imiryango yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .