Byagarutsweho ubwo hagaragazwaga ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha uzatangira muri Nyakanga 2025, mu gihe Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ikomeje gusesengura imbanziriza mushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje ko ingengo y’imari yagenewe iyo minisiteri ayoboye n’ibigo biyishamikiyeho izakomeza kwifashishwa mu kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho yateganyirijwe ingana na 248.275.995.503 Frw, izifashishwa mu bikorwa bitandukanye.
Nka NESA muri uyu mwaka w’ingengo y’imari yagenewe arenga miliyari 17,5 Frw, nubwo biteganyijwe ko izakoresha arenga miliyari 24 Frw ku bizamini bya Leta.
NESA ni yo ifite mu nshingano gutegura ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, kurangiza amashuri yisumbuye haba mu burezi rusange, amashuri nderabarezi ndetse no mu mashuri ya Tekinike imyuga n’ubumenyi ngiro.
Muri ibyo bizamini hazakenerwa ingengo y’imari izifashishwa yaba ari ukubitegura kugera ku bazabikosora no kugutangaza amanota.
NESA yerekanye ko gutegura ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2025/2026 bizatwara arenga miliyari 2,9 Frw, kubicapa bizatwara arenga miliyari 4,4 Frw, ibikorwa byo kwiyandikisha bizatware arenga miliyoni 195 Frw, kubigeza kuri site bizakorerwaho bizatwara miliyoni 280 Frw.
Hari kandi ibikorwa by’ibizaminingiro bizatwara arenga miliyari 2,8 Frw, kugura ibikoresho by’ibizaminingiro bizatwara arenga miliyari 3,3 Frw, kugura ibindi bikoresho bizatwara arenga miliyoni 350 Frw.
Biteganyijwe kandi ko ibikorwa byo gukosora ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 bizatwara arenga miliyari 9,8 Frw, ibikorwa byo gutangaza amanota no kujurira biteganyirijwe miliyoni 55 Frw mu gihe gucapa icyemezo cyo kurangiza amashuri yisumbuye ‘A level Certificate’ bikazatwara arenga miliyoni 112 Frw.
Muri iyi ngengo y’imari NESA igaragaza ko ibi bikorwa byose bigomba kuba byamaze gushyirwa mu bikorwa bitarenze muri Nyakanga 2025.
Mu bindi bizakorwa harimo ibikorwa byo gukora ubugenzuzi, amahugurwa ku bayobozi bashinzwe uburezi ku nzego zitandukanye, kugurira mudasobwa abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge mu korohereza ubugenzuzi bw’amashuri ndetse no kugura internet bazajya bakoresha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!