Gahunda yo kurandura burundu isakaro na ‘plafond’ bya ‘Asbestos’ yatangiye muri 2011, habarurwa inyubako ziriho ubuso burenga gato metero kare miliyoni imwe n’ibihumbi 692 mu gihugu hose. Ubu hasigaye metero kare zibarirwa mu bihumbi 300 zikeneye gukurwaho.
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 hateganyijwe 2.102.929.920 Frw.
Yavuze ko ari umushinga umaze igihe ariko wakunze kugenda uhura n’imbogamizi zishingiye ku ngano ya ‘Asbestos’ kuko hari aho bigaragara ko ari nyinshi, bitandukanye n’ibyo bari bageneye ingengo y’imari.
Yerekanye ko hifuzwa ko uwo mushinga wo kurandura burundu isakaro rya Asbestos wazarangira mu 2027.
Mu 2024, Umuhuzabikorwa w’Umushinga wo guca Asbestos mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire, Mathias Ntakirutimana, yabwiye IGIHE ko inzira yo guca iri sakaro irimo kugera ku musozo.
Icyo gihe ku nyubako z’abaturage, inzu za Kiliziya n’Abihayimana hari hasigaye metero kare zisaga gato ibihumbi 130, mu gihe ku nyubako za Leta hari hasigaye metero kare ibihumbi 180.
Ntakirutimana yavuze ko hateguwe ahantu hahagije ku buryo aya mabati na ‘plafond’ bihashyingurwa bikaba bitakwangiza ubuzima bw’ibinyabuzima bihegereye.
Ni ibyobo bicukurwa mu buryo bugezweho, bifite uburebure bwa metero 60 n’ubugari bwa metero 20, ariko hari n’ibifite metero 20 kuri 30, bifite ubujyakuzimu bwa metero esheshatu. Bibarwa ko cyuzuye iyo gisigaje metero ebyiri uvuye ku munwa wacyo, kigahita gitabwa.
Mu Ntara y’Amajyepfo hari ibyobo biri mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye na Gisagara. Mu Ntara y’Iburasirazuba biri mu Turere twa Rwamagana, Nyagatare, Kayonza, Ngoma na Bugesera. Mu Ntara y’Amajyaruguru biri muri Musanze, Gicumbi na Rulindo. Mu gihe mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba ibi byobo biboneka muri Karongi, Rubavu, Ngororero na Rusizi, bikaba byarashyizwe ahantu habonekaga iri sakaro ku bwinshi.
Iyo ibi byobo byuzuye birasibwa hagaterwaho ibiti bizana umwuka mwiza, bigafata ubutaka ku buryo wa mukungugu uturuka kuri ‘Asbestos’ utazamuka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!