Igiciro cya kawa y’igitumbwe cyashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ni 600 Frw ku kilo.
Ni amafaranga yagiye yiyongera kuva mu myaka itatu ishize, aho yavuye kuri 410 Frw mu 2023 akaba 480 Frw mu 2024.
Ni izamuka ritangiye kugaragara nyuma y’aho Leta ikuyeho gahunda ya ‘zoning’, yategekaga inganda kugura kawa yeze mu gace ruherereyemo, urubirenzeho rugafatirwa ibihano.
Ikurwaho rya ‘Zoning’ ryatumye umuhinzi yemererwa kugurisha umusaruro ku ruganda rwemeye kumugurira ku mafaranga yisumbuyeho, bituma inganda zizamura amafaranga ava kuri 600 Frw agera kuri 900 Frw, rimwe na rimwe hakaba n’izigeza kuri 950 Frw mu gihe kawa ari nziza kurusha izindi.
Nsabimana Bernard ufite hegitari 800 mu Mudugudu wa Nyabageni Akagari ka Ninzi Umurenge wa Kagano, avuga ko ari ubwa mbere igiciro cya kawa y’igitumbwe kigeze kuri 900 Frw.
Ati “Ni ubwa mbere, byaradushimishije. Umuntu yagiye akemura utubazo yari afite birimo n’ibirarane by’amafaranga y’ishuri n’amadeni.”
Uyu muhinzi ufite ibiti bya kawa hafi y’uruganda rwa Shara Coffee Washing Station, avuga ko amaze kugurisha ibilo 250, ndetse akaba anateganya ko hazaboneka ibindi 250.
Ati “Ubusanzwe sinajyaga ndenza ibihumbi 200 Frw ku mwero wa kawa, ariko ubu ndateganya gukuramo ibihumbi 500 Frw.”
Ntigurirwa Aphrodice ufite ibiti 3000, asaruraho hagati ya toni 3 na toni 4, avuga ko mu mezi abiri ashize ikilo cya kawa cyari 600 Frw ariko ko ubu kigeze kuri 900 Frw, akaba yishimira iki giciro kuko intera irimo ari nini, gusa agahamya ko nta kidasanzwe ugererayije n’agaciro k’ibindi bihingwa buri ku masoko.
Nyiraneza Claudine ufite ibiti 1117 yabwiye IGIHE ko amaze gusarura kabiri muri iki gihembwe. Ku nshuro ya mbere yasaruye ibilo 104 abigurisha kuri 750 Frw ku kilo, ubwa kabiri asarura ibilo 236 abigurisha kuri 900 Frw ku kilo, ubu akaba akurikijeho kwita kuri kawa ye.
Ati “Byaradushimishije kuba igiciro cyarazamutse, biri kudufasha gukemura ibibazo by’amadeni no kwiteza imbere mu buryo burambye. Ndi kwirinda kuyarya yose kuko kugira ngo kawa iguhe umusaruro mwinshi kandi mwiza bigusaba kuyitaho ukabagara, ugasasira, ugatera ifumbire”.
Akarere ka Nyamasheke ni ko ka mbere mu Rwanda mu kugira ibiti byinshi bya kawa kuko gafite ibirenga miliyoni 13. Aka karere kandi kari mu turere dufite kawa yihariye uburyohe n’impumuro idasanzwe bikomoka ku kuba kegereye ikiyaga cya Kivu ahari ubutaka bukomoka ku birunga.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!