Izi mpinduka zatangiye tariki 19 Gahyantare 2025, zibaye nyuma y’uko Umujyi wa Bukavu uherutse kwigarurirwa n’umutwe wa M23 mu ntambara uhanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
Ni impinduka zanyuze imitima y’abakoresha iyi mipaka by’umwihariko abakora ubucuruzi buyambukiranya.
Nyiraminani Hyacinthe avuga ko hari igihe yohererezaga abacuruzi bo muri RDC ibicuruzwa ngo bamugurishirize yabahamagara ngo bamwoherereze amafaranga bakamubwira ko amasaha yo gufunga yageze.
Ati “Gufunga umupaka Saa Cyenda byari bitubangamiye ariko noneho kuva bashyizeho Saa Kumi n’ebyiri ni byiza cyane. Umunye-Congo azajya abona uko yambutsa ibicuruzwa yaranguye mu Rwanda”.
Umushoferi utwara ibicuruzwa biva mu Kibaya cya Bugarama bijya i Bukavu, Bagaza Jean Baptiste, yavuze ko bishimiye kuba umupaka uhuza Bukavu na Rusizi ugiye kujya ufunga Saa Kumi n’ebyiri.
Ati “Twageraga mu isoko mu Bugarama hari imizigo ihari bigatuma tutayipakira kubera gutanguranwa n’amasaha. Hari n’ubwo iyo mizigo wayifataga ukayirarana kandi wagombaga kuyijyana igacuruzwa. Aho bongereye amasaha urumva niba bazajya bafunga Saa Kumi n’ebyiri na Saa Saba wapakira, ibitashobokaga mbere.”
Uyu mushoferi avuga ko yaraye muri RDC inshuro eshatu bamufungiyeho umupaka kubera ko Saa Cyenda zamugereyeho atararangiza gupakurura.
Nyiransabimana Françoise ukora ubucuruzi bw’ibinyampeke hagati ya Rusizi na Bukavu yavuze ko umupaka wafungaga Saa Cyenda byari bibangamiye abacuruzi bo mu Karere ka Rusizi kubera ko hari igihe ibicuruzwa byararaga bitambutse habaka ibigerayo byangiritse.
Ati “Iyo atari ku mwero w’ibigori nshuruza imboga. Hari igihe noherezaga imboga zikagera ku mupaka bafunze, zagenda bukeye bwaho Abanye-Congo bakankata amafaranga bavuga ko zabagezeho zarabye.”
Munyemana Egide ukora akazi ko gukanika amakamyo yabwiye IGIHE ko yajyaga ajya gukanika amakamyo mu Mujyi wa Bukavu, Saa cyenda zagera akiriyo bikaba ngombwa ko ararayo mu icumbi kandi afite umugore n’abana yasize mu Rwanda.
Ati “Lodge yaho ya make ni 15$. Ugasanga ni ibintu bitari byiza ku muntu uraye kandi yagombaga gutaha. Twishimiye ko amasaha yo gufunga umupaka yashyizwe gufunga Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba”.
Mu 2020 ubwo COVID-19 yadukaga mu Isi ni bwo RDC yagabanyije amasaha yo gufunga umupaka ava Saa Yine z’ijoro ashyirwa Saa Munani z’amanywa.
Aho icyorezo kirangiriye iki gihugu cyongereyeho isaha imwe gishyiraho ko imipaka ihuza u Rwanda na Congo igomba gufungwa Saa Cyenda z’amanywa ari na ko byari bicyubahirizwa kugeza ubu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!