Kuva mu mpera za 2016, RCS yakoreraga mu nyubako ikodesha mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo habonetse umwanya mu nyubako yakoreragamo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB Samuduha muri ako karere, aba ariho yimukira kubera ko itari gukomeza gukodesha kandi hari inyubako ya leta idakorerwamo.
Kuri ubu urwo rwego ruri gutegura kubaka ibiro byarwo, ahahoze Gereza ya Gasabo i Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yabwiye IGIHE ko hari kunozwa ibijyanye n’igishushanyo mbonera mu gihe hategerejwe ingengo y’imari izakoreshwa.
Ati “Dutegereje ingengo y’imari ariko igitekerezo kirahari n’ubushake burahari. Igihe ingengo y’imari izabonekera n’ibindi byose byanogejwe tuzahita dutangira.”
Nta ngano y’amafaranga azakoreshwa iratangazwa cyangwa igihe ibikorwa bizatangirira. Ikibanza cy’ahateganywa kubakwa gifite hegitari 3.9.
Gereza ya Gasabo yari iherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Kimironko yafunzwe muri Kamena 2017, abari bayifungiyemo bimurirwa muri Gereza nshya ya Nyarugenge yubatse mu Murenge wa Mageragere.
RCS yatangaje ko impamvu y’ifungwa ry’iyo gereza zarimo kuba yari yubatse mu Mujyi rwagati kandi hari n’indi nshya yubatswe yujuje ibyangombwa byose.
Yafunzwe kandi nyuma yo kwibasirwa n’inkongi y’umuriro muri Werurwe 2017, nubwo atariyo mpamvu yateye kwimurwa kw’abagororwa ngo byihutishije icyo gikorwa.
Gereza ya Gasabo yafunzwe icumbikiye imfungwa n’abagororwa 5440. Iyo Gereza yubatswe nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ifungirwamo abatari bake bari barayigizemo uruhare, haza kujya hafungirwamo n’abashinjwa ibindi byaha. Na mbere yuko yubakwa yari ikibanza cya leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!