Agriprofocus yagaragaje ubuhinzi bw’umwimerere nk’inzira iganisha urubyiruko ku iterambere rirambye

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 17 Ukwakira 2020 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Ikigo Agriprofocus gishamikiye kuri YALTA cyagaragaje ko ubuhinzi bw’umwimerere ari inzira yizewe ku rubyiruko rwifuza gutera imbere mu buryo burambye kandi butanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’icyo kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

YALTA ni gahunda nyafurika igamije gushyigikira urubyiruko ruri mu ishoramari ry’ubuhinzi kubikora nk’umwuga.

Ubuhinzi bw’umwimerere ni ubukorwa hatifashishijwe imiti n’ifumbire byakorewe mu nganda yifitemo ibinyabutabire byangiza ibinyabuzima cyangwa bigahumanya ikirere.

Mu nama yo ku rwego rw’igihugu yateguwe na Agriprofocus yabereye mu Mujyi wa Kigali, abayitabiriye bagarutse ku ruhare rw’ubuhinzi bw’umwimerere mu guhanga imirimo ku rubyiruko, kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda butaragera ku rwego rushimishije, ahanini icyo cyuho kigaterwa no guhinduka k’ubutaka.

Ati “Mbere y’uko dutangira gukoresha imiti n’ifumbire mvaruganda, twahingaga mu buryo bw’umwimerere. Ibi ariko byashobokaga mu gihe Isi yacu yari ikimeze neza. Uko ubutaka bwagiye bugunduka byatumye abantu bahimba imiti n’inyongeramusaruro bikorewe mu nganda.”

Musabyimana yashimiye Agriprofocus kuba yaratekereje guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere binyuze mu rubyiruko kuko rufite ubushobozi bwo gukora bene ubu buhinzi, kandi agashimangira burimo amahirwe y’akazi ku rubyiruko.

Umuyobozi wa Agriprofocus, Uwizeye Alex, yabwiye IGIHE ko bafite umushinga wo kwegera abasanzwe bakora imirimo ijyanye n’ubuhinzi bw’umwimerere, bakabahuza n’abafite inyota yo kubukora, bagamije kwiteza imbere.

Ati “Turashaka kwegera ababikora nk’ubucuruzi, tukabahuza n’abandi babifitiye inyota, ariko batabifitemo ubumenyi. Iyi gahunda ya YALTA ntitoranya. Umuntu ashobora gukora ubuhinzi yarize cyangwa atarize. Icyo usabwa nk’urubyiruko ni ukuba ufite ubushake bwo gukora ubuhinzi bw’umwimerere.’’

Agriprofocus itanga imfashanyigisho zifasha urubyiruko kumenya no gusobanukirwa ubuhinzi kamere ziteguye mu Kinyarwanda ku buryo buri wese yazifashisha bimworoheye.

Umukozi wa ActionAid nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba Agriprofocus, Uwiragirye Anathole, yagaragaje ko gukora ubuhinzi bw’umwimerere bikwiye gutezwa imbere, bitewe n’uko bitanga umusaruro uhagije, kandi bikaba n’uburyo bwo kubungabunga ibidukikije.

N’ubwo atashatse kugira inganda atunga agatoki, yavuze ko kimwe mu bibangamira ibungabungwa ry’ibidukikije ari ugukora imiti n’ifumbire ku bwinshi kandi bikagurishwa ku bantu batabifiteho ubumenyi buhagije [imiti n’ifumbire mvaruganda], by’umwihariko ku buryo babikoresha neza ntinyangize ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo bakora ifumbire y’umwimerere, Imbabazi Dominique Xavier, yashimangiye ko gukora mu bijyanye n’ubuhinzi bw’umwimerere ari ingirakamaro, ashingiye ku byo amaze kwigezaho.

Yagize ati “Norora udukoko turimo nk’iminyorogoto, isazi z’umukara, amajeri n’ibindi bitandukanye, hanyuma nkabitunganyamo ifumbire ikoreshwa mu mirima. Iyo ukoreresheje iyo fumbire kuri hegitari imwe, ushobora kweza toni 25 cyangwa zirenga z’ibirayi. Ubu ninjiza miliyoni zisaga 100 Frw ku mwaka. Inama nagira urubyiruko ni ukugana ibikorwa by’ubuhinzi rukiteza imbere, kuko birashoboka.”

Ubuhinzi bw’umwimerere ni umwuga utaratera imbere mu Rwanda, nyamara ubumbatiye amahirwe y’akazi ku rubyiruko.

Agriprofocus yahisemo gukangurira urubyiruko kubukora bitewe n’uko bubumbatiye amahirwe kuri rwo, kandi rukaba rufite ubwenge n’ubushobozi mu guhanga udushya twarufasha kwiteza imbere.

Minagri itangaza ko biciye mu Kigega BDF, urubyiruko rufite imishinga yo kwiteza imbere biciye mu buhinzi, ruhabwa ubufasha, burimo kugirwa inama no gufashwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari, bityo igashishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi bw’umwimerere.

Mu gufasha abakiri bato bafite intego yo kwinjira mu buhinzi, Agriprofocus ifatanyije na IKEA Foundation iri gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itatu 2020-2022 izwi nka “Youth in Agroecology and Business Learning Track Africa (YALTA)” igamije gushyigikira urubyiruko ruri mu ishoramari ry’ubuhinzi kubikora nk’umwuga.

Muri rusange urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda rwanditse muri RYAF rusaga ibihumbi 12 rufite ibigo by’ubucuruzi birenga 1300. Rwibumbiye mu nzego zirimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko Abanyarwanda basaga 70% batunzwe n’ubuhinzi, bubumbatiye nibura 30% by’ubukungu bw’igihugu.

Imbabazi Dominique Xavier worora udukoko akadutunganyamo ifumbire kamere, yahamagariye urubyiruko kugana ububinzi bw'umwimerere
Insanganyamatsiko y'iyi nama ivuga ko ubuhinzi bw'umwimerere ari inzira yaganisha urubyiruko ku iterambere rirambye kandi bugakemura ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda butaragera ku rwego rushimishije
Abakoze ifumbire z'umwimerere basobanuriye abitabiriye inama ibyiza byazo
Jasper Spiker uyobora Agritera mu Rwanda, yavuze ko urubyiruko rwayobotse ubuhinzi bw'umwimerere rugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije
Inama yateguwe na Agriprofocus yitabiriwe n'abaturutse mu nzego zitandukanye
Hamuritswe ifumbire z'umwimerere abanyarwanda batunganya

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .