Babigaragaje kuri uyu wa 27 Ukwakira, ubwo bakiraga ibitabo bibafasha kunguka ubumenyi mu byo bigisha, bagenewe na Bishop Kwame Mugisha Karpos Ampofo ukomoka mu gihugu cya Ghana.
Bishop Kwame Mugisha yatanze ibitabo bigera ku bihumbi 186 mu turere dutandukanye two mu Rwanda, birimo inyigisho zitandukanye zifasha abavugabutumwa kongera ubumenyi, aho buri umwe yagiye ahabwa ibigera kuri 60 birimo ubumenyi bunyuranye.
Yavuze ko intego nyamukuru ari ugufasha abavugabutumwa kunguka ubumenyi, kuko ubwo aheruka mu Rwanda bamugejejeho ikibazo cyo kutabona imfashanyigisho zihagije, yiyemeza kubafasha kuzibona.
Yagize ati “Ni ibitabo birimo ubumenyi butandukanye nk’inyigisho zifasha umuntu kuba umuyobozi mwiza, izivuga ku gushyingiranwa, n’izindi zitandukanye zizafasha abakora umurimo w’ivugabutumwa kwigisha ibyo bumva kandi basobanukiwe.”
Bakeneye n’ibibafasha gukemura amakimbirane
Bamwe mu bahawe ibitabo bavuze ko bigiye kubungura ubumenyi ariko bagaragaza ko bakeneye ku bwinshi ibitabo bibungura ubumenyi ku gukemura amakimbirane yo mu ngo no mu miryango.
Pasiteri Nsengumuremyi Vincent wo mu itorero Assemblée de Dieu muri Paruwasi ya Huye, yavuze ko mu bibazo agezwaho n’abakirisito ayobora, ibigera kuri 50% ari iby’amakimbirane yo mu ngo.
Ati “Ikibazo gikunze kugaragara cyane ni ubwumvikane buke mu miryango, iyo tujanishije dusanga nka 50% y’ibibazo twakira ari abantu bafite ingo zitabanye neza. Tugerageza kubafasha tukabahumuriza, tukabagira n’inama. Dukeneye ibitabo bitwongerera ubumenyi kuri icyo kibazo kuko kirakabije.”
Umushumba mu Itorero Presbytérienne mu Rwanda, Pastieri Manishimwe Esther, yavuze ko muri iki gihe ari kwakira ibibazo byinshi by’amakimbirane yo mu miryango, kandi hakenewe kongera ingufu mu kubikemura.
Ati “Icyifuzo cyanjye ni uko bishobotse haboneka imfashanyigisho ku gukumira no gukemura amakimbirane yo mu ngo kuko ibyo umuntu afite mu mutwe n’ibyo agenda abona cyangwa ubunanaribonye dusangira, tugize amahirwe tukabona imfashanyigisho byadufasha.”
Umuyobozi w’ihuriro mpuzamadini n’amatorero mu Karere ka Huye, Pasiteri Kabalisa Anicet, nawe yagarutse ku kibazo cy’amakimbirane yo mu ngo, avuga ko gikomeje kuza mu bikomeye bibangamiye umuryango nyarwanda.
Pasiteri Kabalisa yashimiye ko mu bitabo bahawe harimo kimwe gitanga inama ku mubano w’abashakanye.
Ati “Muri kino gihe ingo zifite ibibazo byinshi cyane, harimo igitabo kivuga uburyo dushobora gufasha izi ngo zifite amakimbirane n’uburyo twayakumira tugafasha n’urubyiruko rwifuza gushinga ingo.”
Ibitabo Bishop Kwame Mugisha yabahaye biri mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Yabasabye kubibyaza umusaruro no guharanira ko inyigisho zirimo zigirira akamaro abo bigisha.
Yabijeje ko agiye kwita ku cyifuzo cyabo yongera umubare w’ibitabo bivuga ku makimbirane yo mu miryango n’uko yakumirwa cyangwa uko yakemurwa mu mahoro kandi hazashakwa n’uko bazajya bahabwa amahugurwa ku ngingo zitandukanye kugira abafashe kunoza ibyo bakora.
Ibyo bitabo bimaze gutangwa mu turere twa Muhanga na Huye, bizakomereza muri Rusizi, Rubavu, Musanze, Gicumbi, Kayonza, Bugesera, Rwamagana, Nyagatare, Kirehe, Ngoma no mu Mujyi wa Kigali.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!