Abatuye ku birwa bya Nkombo na Gihaya baracyifashisha ingobyi mu kugeza abarwayi ku bitaro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Ukuboza 2019 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu birwa bitandukanye birimo icyo ku Nkombo,Ishywa n’ababa i Gihaya mu kiyaga cya Kivu mu gice cy’akarere ka Rusizi, bavuga ko bagorwa cyane no gutwa abarwayi kwa muganga kuko bagikoresha ingobyi gakondo.

Abatuye muri ibi birwa babwiye IGIHE, ko ingobyi ifite agaciro gakomeye mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko ariyo bifashisha batwaye nk’indembe cyangwa ababyeyi kwa Muganga.

Bavuga ko bahitamo gukoresha ingobyi kuko nta bundi bushobozi bagira cyane ko mu birwa batuyemo nta modoka ihagera.

Bemeza ko kuba nta modoka yari yakandagira mu birwa batuyemo bibagiraho ingaruka nyinshi kuko hari n’abarembera mu nzira kubera urugendo rurerure bakora bagiye kwivuriza ku Bitaro by’i Gihundwe n’ahandi.

Uwitwa Rwamasunzu Paul yagize ati “ Hano ingombyi ni imari ikomeye kubera ko niyo modoka yacu kuko nta bundi buryo twakoresha mu gutwara abarwayi kwa muganga cyangwa ababyeyi bafashwe n’inda kubera ko hano imodoka zitahagera.”

Umubyeyi witwa Uwamahoro Vestine yavuze ko bakwiye guhabwa ibindi bintu bahekamo abarwayi kuko no kubona ingombyi bisaba umugabo bigasiba undi.

Ati “ Ntugira ngo no kubona ingombyi biba byoroshye kuko bigusaba kuyikodesha. Twe twumva bazadufasha hakabaho uburyo muri ibi birwa hajya hajya hagera imodoka kukotwumva ko hari n’amato manini ajya atwara imodoka.”

Gukodesha ingobyi bisaba amafaranga ari hagati ya 1000 na 5000.

Yongeyeho ko gutwara abarwayi ku ngobyi bibagora cyane cyane mu gihe cy’imvura bitewe n’imiterere y’ubutaka bwo mu birwa kuko buba bunyerera ku buryo hari n’ubwo abagabo bagwana hasi n’umurwayi baba batwaye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rusizi ,Nsigaye Emmanuel, yavuze ko abatuye muri ibyo birwa birimo bashonje bahishiwe kubera ko hari gukorwa ubwato buzajya butwara imodoka zigera kuri esheshatu.

Ati “ Nibyo baracyakoresha ingobyi kubera ko mu birwa nta modoka zihagera ariko bashonje bahishiwe kuko turi gukora ubwato bunini bushobora kujya butwara imodoka ziri hagati y’eshanu n’esheshatu ku buryo zizajya zijyayo.”

Yavuze ko ubu bwato buzajya butwara imodoka imirimo yo kubukora igeze kure ku buryo umwaka utaha bwatangira gukora.

Haracyifashishwa ingobyi mu kugeza abarwayi kwa muganga
Kugeza abarwayi kwa muganga ku batuye mu birwa biri mu Kivu biracyagoranye
Imodoka z'ibitaro ziza gutegereza abarwayi ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza