Aba baturage bari baratsimbaraye ku cyemezo cyo kwimukira mu Mudugudu w’Icyitererezo wa Busanza kuri ubu bamaze kwimukirayo basangayo bagenzi babo bahamaze igihe. Bahamya ko kutagira amakuru ari bimwe mu byatumaga binangira kuri iyi gahunda ya leta yo kubatuza heza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hakozwe igikorwa cyo kwimura mu buryo rusange bitandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa aho uwashakaga kwimuka yegeraga ubuyobozi bukamufasha akaba yakwimuka wenyine.
Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo hatagira ikibazo na kimwe kivuka.
Ni urugendo rumaze imyaka itanu aho ikibazo cyanagejejwe mu nkiko abaturage bamwe bagaragaza ko batishimiye ingurane bahawe, ariko Leta ikomeza kwerekana ko aribwo buryo bwiza kandi buhamye.
No mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane hari abari bagitsimbaraye ariko bumvishwa ko bakwiriye kwimuka kugira ngo aho bari batuye mu buryo bw’akajagari hashyirwe ibikorwa by’inyungu rusange bidashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko kwimura abo baturage bikomeza gukorwa nta muvundo.
Ati “Gutura heza kandi neza ni uburenganzira bwa buri munyarwanda kandi ni inshingano za leta kubishyira mu bikorwa […] Kwimura abaturage bava Kibiraro na Kangondo bajya mu Busanza byarateguwe nta n’uzahutazwa.”
Ngendahayo Théogène wari utuye mu Mudugudu wa Kangondo II, ni umwe mu bimutse kuri uyu wa Kane aho yahawe inzu y’icyumba n’uruganiriro ndetse n’aho gutekera ibyo kurya ikaba ifite ubwiherero n’ubwogero mu nzu imbere.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Nje gutura hano ku bushake kuko nabonaga ko inzu nari ndimo n’ubwo zari nyinshi ariko ntabwo zifite agaciro nk’ak’iyo mbonye. Ndashimira Leta y’u Rwanda iba yaratekereje gutuza neza abaturage.”
Ngendahayo wari usanzwe afite inzu nto ifite ibyumba bitatu n’uruganiro, avuga ko abasigaye muri Kangondo bakwiye kuva ku izima bakimukira ahantu heza kuko aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Icyo nababwira ni uko bakora urugendo shuri bakaza bakareba hano uburyo ari heza, nanjye nabanje gukora urugendo ndaza nsura izi nzu mbona ni nziza kandi ziri ahantu heza, nabo rero nabashishikariza kwiyizira.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwahaye ikaze aba baturage buvuga ko bagiye kwakira aba baturage nk’uko bagenzi babo bahatuye mbere bakiriwe ndetse abazakenera gufashwa mu buryo bw’umwihariko nk’ababyeyi bafite abana biga n’abandi bafite ibibazo bitandukanye, bazafashwa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yavuze ko ibikenerwa byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza bihari igisigaye ari uko bumva impamvu yo kuza gutura heza.
Ati “Tubahaye ikaze, ni ukubifuriza ubuzima bwiza hano kuko burahari, hari bagenzi babo baje bahasanga bahatuye mbere bari mu buzima bwiza, barimo gukora bakitunga bakanakorera igihugu muri rusange kuko hano mu mudugudu mubo bahasanze harimo abasanzwe ari abaturage kimwe n’abandi, bacuruza, bakorera leta kimwe n’abandi.”
Yakomeje agira ati “Barisanga muri Busanza, bakore, bateze imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange. Inzu bahawe ni inzu nziza ziri ahantu heza, hari ibikorwaremezo, hari isoko, amashuri, ibigo nderabuzima. Ni ahantu hujuje ibisabwa byose aho umuntu ashobora kuba akagirira ubuzima bwiza.”
Rukebanuka yavuze kandi ko bidakwiye ko hari umuturage wagakwiye kugeza iki gihe atarumva impamvu y’iyi gahunda ya leta yo gutuza abaturage ahantu heza habereye Umunyarwanda.





































Ibitekerezo 0