Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nyakanga 2021, akaba ari ku nshuro ya 16 iyi kaminuza ishyize abanyeshuri hanze.

Aba banyeshuri barangije barimo 889 basoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, 123 barangije Masters. Hari n’abandi 17 barangije amasomo y’ikoranabuhanga y’igihe gito.

Umuyobozi Ushinzwe Imyigire n’Ubushakashatsi muri UNILAK, Dr. Emmanuel Hakizimana, yavuze ko abanyeshuri basoje amasomo bahawe ubumenyi buhagije bakwiye kwifashisha mu guhanga imirimo.

Ati “Turabizi ko imirimo hanze aha yagiye ihangwa haba Leta n’abantu ku giti cyabo igenda iba mike, abanyeshuri nibagende bishakemo ibisubizo bafatanye n’abandi bashingire kuri bya bindi bamaze imyaka itatu biga, bazafashwe kandi n’igihugu bahange umurimo; icyo tubasaba ni ukwigirira icyizere.”

Yakomeje avuga ko abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza bahawe impamba ikomeye izatuma babasha ubuzima bagiyemo.

Ati “Abanyeshuri bacu twarabateguye haba ku kijyane n’ubumenyi ku gipimo gishimishije ariko burya kumenya kuba mu Isi ugahuza ibyo wize na yo na byo ni ikindi.”

“Ubumenyi tubaha twongeraho indangagaciro zirimo kwihangana, kugira intego ikomeye no gutekereza igishya wakora gitandukanye n’icy’abandi kugira ngo usige Isi birenze uko wayisanze.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri barangije bavuze ko banejejwe no kuba barangije amasomo yabo kandi biteguye kujya gutanga umusanzu muri sosiyete.

Umwe mu banyeshuri ukomoka muri Liberia, Trokon B.Harman, yavuze ko yaje mu Rwanda gushaka ubumenyi none ubu agiye kujya iwabo gutanga umusanzu we.

Ati “Naretse Liberia nza mu Rwanda gushaka uburezi bufite ireme, ndanezerewe kuba ndangije amasomo yanjye, ngiye gusubira iwacu ntange umusanzu by’umwihariko mu byo kurengera ibidukikije ndangijemo.”

UNILAK yashinzwe mu 1997 n’Ishyirahamwe ry’Ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventisiti, FAPADER. Imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza barenga ibihumbi 14 ndetse n’abarangije Masters basaga 700.

Usibye Abanyarwanda iyi Kaminuza yigamo n’Abanyamahanga bagera kuri 240 baturuka mu bihugu 19 byo muri Afurika.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo mu byiciro bitandukanye biyemeje guhanga imirimo itandukanye

Abanyeshuri bari babukereye
Abanyeshuri bari babukereye
Abanyamahanga biga muri UNILAK bari bafite akanyamuneza

Muri UNILAK higa abanyeshuri baturuka mu bihugu 19

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru, yifatanyije na UNILAK muri iki gikorwa

Pasiteri Ezra Mpyisi uri mu bashinze UNILAK yari yitabiriye iki gikorwa

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa

Prime Insurance yahembye mudasobwa ku munyeshuri watsinze neza

Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho muri Cogebanque, Kwizera Carmella (uwa kabiri iburyo), ashyikiriza umwe mu banyeshuri bitwaye neza mudasobwa

Umukozi ushinzwe Imikoranire n’Abakiliya banini muri Cogebanque, Umurerwa Marie Josée (wa kabiri iburyo), ahemba umunyeshuri witwaye neza mu basoje amasomo muri UNILAK

Guhemba mudasobwa abanyeshuri bitwaye neza biri muri gahunda ya Cogebanque yo gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zose

Abanyeshuri bitwaye neza bahembwe ibikoresho birimo mudasobwa

Byari ibyishimo ku basoje amasomo yabo muri UNILAK

Goshen Finance yahembye abanyeshuri bitwaye neza

UNILAK yifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo mu kwizihiza ibi birori

Bamwe mu babyeyi basoje amasomo muri UNILAK bari bafite akanyamuneza

Abasaga 1000 basoje amasomo yabo muri UNILAK

Byari ibirori bidasanzwe ubwo aba banyeshuri basozaga amasomo yabo

Inshuti n'imiryango bari bitabiriye iki gikorwa

Ababyeyi bari baherekeje abana babo mu birori byo gusoza amasomo yabo

Umuyobozi Ushinzwe Imyigire n’Ubushakashatsi muri UNILAK, Dr. Emmanuel Hakizimana, yavuze ko abanyeshuri basoje amasomo bahawe ubumenyi buhagije bakwiye kwifashisha mu guhanga imirimo

Uwanyirigira Lidivine yavuze ko ubumenyi yabonye buzamufasha kwiteza imbere

Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ni yo yasusurukije abitabiriye ibi birori binyuze mu bihangano bihimbaza Imana

Cogebanque imaze kuba ubukombe ku isoko ry'u Rwanda mu bijyanye no gutanga serivisi z'imari

Amafoto: Igirubuntu Darcy