00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Mayfair Insurance basobanuriwe uruhare rw’u Bubiligi mu isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 27 April 2025 saa 03:07
Yasuwe :

Abuyobozi n’abakozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira imibiri y’inzirakarengane ihashyinguwe, banahakura umukoro wo kwimakaza ubumwe ngo ibyabaye ntibizongere ukundi.

Basobanuriwe amateka y’u Rwanda, uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ibaye, ingaruka zayo n’imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.

By’umwihariko basobanuriwe uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yazanywe n’Ababiligi igacengezwa mu Banyarwanda kugeza Jesonide yakorewe Abatutsi mu 1994, ibaye igahitana abarenga miliyoni.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd, Kamau Chege, yatangaje ko yize byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Munya-Kenya yagize ati “Uyu munsi nize byinshi cyane kuko ni ubwa kabiri mpaje, inshuro ya mbere ntabwo nari mfite umuntu unsobanurira. Ariko uyu munsi bansobanuriye birambuye.”

Benson yavuze ko yasobanuriwe uko Jenoside yakozwe n’uko u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma yayo, atangazwa n’uburyo Abanyarwanda biyubatse nyuma y’ibibi banyuzemo.

Ati “Natunguwe kandi n’uburyo babashije kubabarirana, abiciwe ndetse n’abishe barabanye. Ni bintu bigoye kubyumva uburyo imbabazi zatanzwe ku bakoze Jenoside”.

Benson yavuze ko bazakomeza guharanira ko ibyabaye bitazongera na rimwe ndetse ko Mayfair Insurance Company Ltd ifite intego yo gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu by’umwihariko birinda icyagihungabanya.

Giramata Assia ukorera Mayfair Insurance Company Ltd , yatangaje ko yize byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko yavutse nyuma yayo.

Ati “Gusura urwibutso tukiga amateka, ni ingenzi kuko dukorana n’abanyamahanga bidufasha kubasobanurira kandi tukanarwanya abapfobya cyangwa abahakana Jenoside. Nize isomo ry’uko tugomba kugira uruhare mu kubaka igihugu kuko tutabikoze abandi bazagisenya”.

Mayfair Insurance Company Ltd yashingiwe muri Kenya mu 2005. Imaze kugira amashami mu bihugu nk’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Abayobozi n'abakozi ba Mayfair Insurance basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Abayobozi bakuru ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd bashyira indabo ku mva mu guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside
Umuyobozi Wungirije wa Mayfair Company Insurance Ltd, Kamau Benson, yatunguwe n'uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y'ibibazo rwanyuzemo
Abayobozi n’abakozi ba Mayfair Insurance Company Ltd, bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umukozi wa Mayfair Company Insurance Company Ltd, Giramata Assia, yavuze ko gusura urwibutso byabasigiye amasomo akomeye y'uko Jenoside yateguwe
Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance Company Ltd, Jessica Igoma, yasize ubutumwa mu gitabo cyagenewe abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .