Ni umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Kinamba rugasorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Abakozi ba Lin&Gao Ltd batambagijwe ibice bigize urwibutso, basobanurirwa amateka y’ivangura yaranze ubuyobozi bubi yatumye u Rwanda rwibasirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Ikigo Lin&Gao Ltd kimaze imyaka ibiri gikorera mu Rwanda, Akankwasa Sam, yavuze ko nubwo ari Ikigo cy’Abashinwa gikorera mu Rwanda bashatse kwifatanya n’Abanyarwanda kugira ngo babakomeze nk’abantu bahuriye mu kazi banasangire amateka y’ibyo igihugu cyanyuzemo.
Ati “Kuza hano tukareba ibyabaye bitanga imbaraga ku Banyarwanda n’abandi bose kurushaho kunga ubumwe no kugira imbaraga. Mu buzima iyo wibagiwe amateka yawe ukora amakosa, niyo mpamvu muri Mata buri Munyarwanda wese yibuka kugira ngo habeho icyizere ko bitazongera.”
Yongeyeho ati “Abagera kuri 99% by’abakozi bacu ni Abanyarwanda, kuza kwifatanya nabo kwibuka bibaha icyizere ko twifatanyije nabo mu bihe bikomeye barimo.”
Umukozi wa Lin&Gao Ltd, Mushumba Jean Phillippe, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka icyenda, yatangaje ko urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka.
Yagize ati “Urubyiruko rurezwe nabi rutanga umusaruro mubi nk’uko twabibonye, niyo mpamvu rukwiye kwigira ku mateka, rukitabira ibiganiro kuko nibwo rwatanga umusaruro mwiza.”
Dushimimana Eric na we yagize ati “Dukorana n’abanyamahanga, iyo tubabwiye amateka y’igihugu cyacu bashobora kutabyumva, kuza rero tugasura urwibutso byadufashije gusangira nabo amateka yacu.”
Ni inshuro ya kabiri abakozi b’Ikigo Lin&Gao Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside wa Kigali ruri ku Gisozi, ruherereye mu Mujyi bakoreramo ndetse no kugira ngo abashya batari bahari icyo gihe nabo bamenye byinshi.
Iki kigo cyatanze inkunga ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yo gushyigikira urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ngo amateka atazasibangana.
Ikigo Lin&Gao Ltd gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe aho bakora imikino ya Casino nka Black Jack, Poker, Oasis Table, American Roulette, Slot machines (zizwi nk’ibiryabarezi) n’indi itandukanye.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO