RTDA yabitangaje mu butumwa yashyize kuri X ku wa 17 Ugushyingo 2025.
Iyi mirimo ikubiye mu bikorwa byo kwagura no kuvugurura umuhanda Karongi-Muhanga wari warangiritse, kubera imyaka myinshi wari umaze wubatswe.
Ubutumwa bugira buti “igice gisigaye, Nyange-Muhanga, imirimo iragenda neza kandi nirangira umuhanda wose uzahura n’indi mihanda minini harimo umuhanda wa Kivu-Belt na Kigali-Huye.”
RTDA yahamije ko imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Rubengera-Rambura-Nyange yatumye na santere z’ubucuruzi za Rubengera, Rugabano na Nyange zivugururwa.
Iti “Ibi byafashije abacuruzi kwigarurira abakiliya kuko imodoka zaba izitwara abantu mu buryo bwa rusange, izitwara imizigo cyangwa iz’abantu ku giti cyabo zitambuka mu buryo bworoshye.”
Umuhanda Muhanga-Karongi ufite ibilometero 128. Wari umaze igihe kuko igice cya mbere cyawo cyuzuye mu 2000, ikindi cyuzura mu 2002.
RTDA iyemeza ko imihanda yubakwa mu Rwanda ibarirwa ko izamara imyaka 20 icyujuje ubuziranenge ariko bishoboka ko yarenga kuko hari n’igeza ku myaka 30 igikoreshwa nta kibazo ifite igihe yitaweho neza.
Umuhanda Muhanga-Karongi ufatiye runini ubukungu bw’igihugu kuko woroshya ubuhahirane hagati y’ibice by’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali kandi ukanyuramo ba mukerarugendo batandukanye bava cyangwa bajya mu turere nka Rutsiro, Karongi na Nyamasheke.











Ibitekerezo 0